Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yasabye RGB gushyira umucyo ku kibazo cy’imiryango ishingiye ku myemerere

Abagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda basabye urwego rushinzwe imiyoborere RGB gushyira umucyo ku kibazo cy’imiryango ishingiye ku myemerere irimo insengero zafunzwe izindi zigasenywa kitavuzweho rumwe.

kwamamaza

Mu kwezi kwa munani n’ukwa cyenda nibwo habaye umukwabu wasize insengero zisaga 9880 hirya no hino mu Rwanda zifunzwe, kuko zitari zujuje ibisabwa.

Ubwo urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rwagezaga raporo yarwo ya 2023/2024 ku bagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, aba babajije umuyobozi w’uru rwego aho iki kibazo kitavuzweho rumwe kigeze n’ikiri gukorwa, mu gihe ngo hari insengero zahisemo kwimurira ibikorwa ku mbuga nkoranyambaga.

Umwe ati "nifuzaga kumenya nyuma yo kuzifungira haba hari izabwiwe ibyo zigomba kuzuza kugirango zongere gufungurirwa kugirango abaturage bazisengeragamo babigireho amakuru, hari insengero zafunzwe kubera ku kutuzuza ibisabwa ubu ugasanga abaziyoboraga barimuriye ibikorwa ku mbuga nkoranyambaga, ese ho mubona bikorwa neza cyangwa hakwiye kubaho imirongo ngenderwaho".   

Undi ati "hari ibyo twumva ariko tuba tudafitiye amakuru ko hari n'izasenyewe, ese hagendewe kuki kuko hari izasabwe gutunganya ibikenewe".      

Mu gusubiza ibi bibazo, Dr. Uwicyeza Doris Picard, umuyobozi mukuru wa RGB yabwiye abagize inteko ishinga amategeko ko bakurikirana umunsi ku wundi, ku buryo hari insengero zamaze kuzuza ibisabwa zafunguwe, naho ku bimuriye ibikorwa ku mbuga nkoranyambaga ngo ntibireba RGB.

Ati "izo zose zagiye zifungwa, izo zafungiwe nk'ubuziranenge bw'imyubakire, bagiye babwirwa ibyo bagomba kuzuza kugirango bazongere gufungura, kuri ubu hemerewe gufungura insengero zigera kuri 44 kuko zagiye zigaragaza ko zujuje ibisabwa kandi iryo sesengura rirakomeza ku zigenda zuzuza ibisabwa zikagenda zisaba gufungurirwa, ntabwo bisanzwe biri mu nshingano za RGB kureba uko imbuga nkoranyambaga zikoreshwa n'abantu bwite ku giti cyabo ariko turizera ko politike nshya y'itangazamakuru izabitangaho umurongo".     

Mu bugenzuzi bwakozwe ku nsengero 14093, izirenga 9880 zigafungwa, ubu 44 nizo zimaze kwemererwa gufungura, uretse kandi izi nsengero hari n’imiryango n’amadini yambuwe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda agera kuri 47.

Kugeza mu kwezi kwa 6 RGB yari imaze kwandika imiryango ishingiye ku myemerere 601.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Oct 31, 2024 - 10:31