
Hagiye kubakwa icyanya cy’inganda gitunganya ibikomoka ku mpu
Oct 13, 2025 - 10:57
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko mu Karere ka Bugesera hagiye kubakwa icyanya cy’inganda kizibanda ku gutunganya ibikomoka ku mpu z’amatungo, mu rwego rwo gufasha u Rwanda kugabanya ibitumizwa hanze no kongera umusaruro w’ibikorerwa mu gihugu.
kwamamaza
Ubusanzwe, mu Rwanda haboneka impu nyinshi zituruka ku nka n'ihene zibagwa buri munsi. Ariko izo mpu nyinshi zoherezwa hanze kugira ngo zitunganywe, hanyuma zikagarurwa mu gihugu ku giciro gihanitse kugira ngo zikorwemo ibikoresho nk’inkweto, imikandara n’imikoba.
Godfrey Gakire, Umuyobozi ushinzwe imishinga muri MINICOM, yatangaje ko inyigo y’icyanya cy’inganda iri gukorwa kandi ikubiyemo igenzura ry’ibijyanye n’igihe, ikoranabuhanga n’ibidukikije.
Yagize ati: “Inyigo irimo gukorwa kandi hari ibiba bikorwa mu bijyanye n’igihe, ikoranabuhanga n’ibindi n’ibindi. Turi mu gice cy’inyigo, nirangira n’ibwo hazakurikiraho ishusho yayo (Design) n’ikoranabuhanga rigomba gukoreshwa.”
Yemeza ko ibikomoka ku matungo byinshi bikoreshwa mu Rwanda bivanwa mu mahanga kandi bigahenda ababitumiza.
Gakire yagize ati: “Tubitumiza mu mahanga ariko icyo cyanya nikimara kujyaho, ni cyo kizadufasha kugenda twongera umusaruro wabyo nubwo hari ibikorwa hano mu Rwanda ariko biri ku rwego rwo hasi cyane, biracyari bike cyane.”
Jean D’Amour Kamayirese, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda, yashimye iki gikorwa, avuga ko kizafasha abakorera muri urwo rwego kutongera gutumiza impu hanze.
Ati: “Uruganda rugiye kubakwa, ni uruganda ruzafasha uru rwego, ntabwo tuzongera kujya gushaka impu hanze."
Ahamya ko hari amatungo menshi n’impu nziza ari yo mpamvu ibihugu byo muri EAC biza gushakira impu mu Rwanda. Iyo bagiye kuzirangura hanze, babwirwa ko ziri mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri.
Avuga ko ibiciro by'impu byazamutse, aho ibiciro by’uruhu rw'inka kuko ngo rwavuye ku 150 Frw ubu ruragura 400 Frw. Urw’ihene rwaguraga 200 Frw ubu ruragura 1 300 Frw.
Michel Habumugisha, Umuyobozi w’Ishyirahamwe rigamije guteza imbere ibikomoka ku mpu (RAPROLEP), yavuze ko igihe uru ruganda ruzubakwa ruzaba igisubizo.
Ati: “Nirutangira ruzaba ari igisubizo ku banyamuryango n’abakora ibikomoka ku ruhu muri rusange, aho ibiciro by’ibikomoka ku ruhu bikorewe mu Rwanda bizaba bigabanutse.
Icya Kabiri bizatuma dushobora gukora ibikoresho bifite ubwiza binashobora no guhangana ku masoko mpuzamahanga ndetse n’ibicuruzwa bituruka mu mahanga.”
Ibyo kandi bizagira ingaruka ku biciro by’ibikoresho bikorwa mu mpu ndetse rukazamura ubuziranenge bwabyo ku rwego mpuzamahanga.
MINICOM ivuga ko ingengo y’imari izakoreshwa mu kubaka uru ruganda izatangazwa ari uko inyigo yarangiye, ariko rugafatwa nk’igisubizo gikomeye mu guteza imbere inganda n’ubukungu bw’igihugu.
@imvaho nsha
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


