Gutinda kujya ku ishuli kw’abiga baba mu bigo byatumye abagenzi basanzwe babura imodoka.

Abagenzi bakunda gutegera imodoka muri Gare ya Nyabugogo haranzwe nibura ry’imodoka bitewe n’abanyeshuri biga bacumbikiwe batinze gusubira ku bigo bigaho. Abagenzi basanzwe bavuga ko abanyeshuri batubahiriza amataliki yatanzwe na minisiteri y’uburezi bikabangamira ingendo zabo. Nimugihe Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA) kivuga ko bakoze ibishoboka bamenyekanisha ama taliki yo ariko bamwe mu babyeyi bagatinza abana babohereza ku munota wa nyuma.

kwamamaza

Ku italiki ya 30/12/2022 nibwo Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA) cyashyize hanze itangazo ku ngendo zijya ku mashuri ku banyeshuri biga bacumbikirwa. Iri tangazo ryaje kuvugururwa taliki 02/01/2023 bahindura ahazafatirwa imodoka, ndetse NESA imenyesha ko hazifashishwa stade ya ULK/Gisozi aho kuba stade ya Kigali/Nyamirambo.

Kugeza ku wa mbere, hari abanyeshuri batari bagera aho biga, bamwe muri baganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star.

Umunyeshuli umwe, yagize ati: “ Njyewe niga kuri …mu karere ka Kirehe. Aha nahageze ejo mu ma saa sita nuko tujya ku Gisozi, tuva ku Gisozi twabuze imodoka nuko bajya kuducumbikira ku kigo kiri aha ruguru, turaharara noneho tugaruka hano mu gitondo batubwira ko imodoka iboneka saa munani.”

“ hari abantu bahaye iminsi yo kujya ku ishuli baratinda noneho baza ku munsi uteri uwabo maze baba benshi cyane bituma natwe tutabona imodoka.”

Undi yagize ati: “Njyewe niga ku kigo cy’I Nyanza, natangiye kuyishaka ejo [imodoka]. Ejo nagiye ULK noneho ndayishaka ndayibura mpitamo kugaruka ndataha, naraye inaha kuko hari famille nuko ndavuga ngo ndabyuka kare ngende nkatishe.”

Abagenzi basanzwe bavuga ko abanyeshuri batinda kujya ku ishuri bica ingendo ndetse na gahunda zabo.

Umwe yabwiye umunyamakuru ko “Naturutse ku bitaro bya CHUK ndataha I Musanze. Sinzi rwose impamvu abanyeshuli bateguje igihe bagomba kugenda kare, sinzi impamvu uyu munsi wo ku wa mbere babangamiyemo abagenzi kandi bakagombye kugenda kare. Ubundi rwose bakagombye kujya babaha italiki ya kare noneho be kujya bateza ambouteillage ku binyabiziga.”

Undi ati: “ Nageze hano saa kumi n’ebyiri na 50 ariko nasanze hari abanyeshuli benshi, hari n’abantu basanzwe kandi abanyeshuli babahaye priorite. Njyewe mbona igikwiriye ari uko kuko n’ubusanzwe baba babahaye amataliki y’igihe bazagendera kuko hari abatinda aho kugira ngo bagende ku mataliki bababwiye abuhwo bakarenzaho nk’umunsi umwe cyangwa ibiri noneho bigatuma serivise bagombaga guha abantu basanzwe nazo zibigenderamo! Kuko usanga umuntu yari yarapanze kugenda ku munsi uyu n’uyu, noneho abanyeshuli bakaba barahahuriye bakaba bamuhaye priorite bigatuma gahunda z’umuntu zose zipfa.”

Kavutse Vianney Augustine; Umuyobozi w'Ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’amashuri n’ireme ry’uburezi muri NESA, agaruka ku cyateye abanyeshuri gutinda  gusubira ku ishuli, yagize ati:”Ubundi dusanzwe dutangaza itangazo dukoresheje media zose zishoboka naho dukoresha za Twitter n’izindi mbuga nkoranyambaga ndetse no muri forum zose ..naho duhurira n’abafatanyabikorwa bose. Ngira ngo nuko byahuriranye n’iminsi mikuru buriya wasanga ariyo mpamvu batabimenye ariko siyo mbogamizi itera abana gitinda kuza kuko bihora biba. Ababyeyi bakunda kohereza abana akenshi ku munsi wa nyuma, niyo mpamvu duhora tubashishikariza kuzajya bubahiriza ingengabihe tuba twabahaye.”

Abanyeshuri batabonye imodoka bacumbikiwe ijoro ryo ku wa mbere, ndetse inzego zibanze, police, minisiteri y’uburezi n’ibigo biyishamikiyeho… bafashije aba banyeshuri kubona imodoka za kare kugira ngo bose bagere ku bigo bigaho, dore ko amasomo y’igihembwe cya kabiri  yatangiye ku wa mbere,  ku ya 09 01 2023.

@ Bahizi Heritier/Isango Star-Kigali.

 Jan 10, 2023 - 18:40