Gushyingura nyuma y'imyaka 32  jenoside ibaye  bigaragaza ubukana n'ingaruka zo guhisha amakuru y'aho abishwe bajugunywe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko kuba nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe hakigaragara imibiri y’abishwe igashyingurwa mu cyubahiro, bigaragaza ubukana Jenoside yakoranywe ndetse n’ingaruka zatewe na bamwe mu bayikoze bagahisha amakuru y’aho bajugunye abishwe. Ni mu gihe abarokotse bavuga ko gushyingura ababo mu cyubahiro bibaha ihumure n’icyizere kuko baba bazi aho bari.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994 cyabereye mu Murenge wa Gashora ku wa 11 Mata (04) 2026, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 52 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yo mu 1994, cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, abarokotse ndetse n’abaturage bo muri aka karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yavuze ko kuba hakigaragara imibiri y’abishwe muri Jenoside ari ingaruka z’uko hari bamwe mu bayikoze badatanga amakuru y’aho bajugunye imibiri y'abo bishe ndetse n'ubukana Jenoside yakoranywe.

Yagaragaje ko gushyingura mu cyubahiro imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ari intambwe ifasha imiryango kubona amahoro no kumenya aho ababo baruhukiye.

Depite Speciose Mukandanga yavuze ko gushyingura mu cyubahiro imibiri y'abazize Jenoside bibasubiza agaciro kandi bigatanga ihumure ku barokotse, kuko baba bamenye aho ababo bashyinguye.

 Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994 bagaragaje ko kubona imibiri y’ababo igashyingurwa mu cyubahiro, nubwo hashize igihe, bibaha ihumure n’icyizere cyo gukomeza kubaho bazi aho ababo bashyinguye.

Kugeza ubu, Urwibutso rwa Jenoside rwa Gashora ubu rushyinguyemo imibiri 5,281 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

 Apr 13, 2026 - 06:56