
Gupima imyotsi iva mu binyabiziga bigiye gutangira
Aug 19, 2025 - 10:37
Ikigo cy'lgihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) kiramenyesha abantu bose ko gupima imyotsi y'ibinyabiziga mu buryo bwisumbuyeho bizatangira ku mugaragaro tariki 25 Kanama 2025 mu rwego rw'ubukangurambaga bwo kurwanya ihumana ry'umwuka duhumeka.
kwamamaza
Ibinyabiziga byose bikoresha lisansi, mazutu n'ibikoresha lisansi n'amashanyarazi (hybrid) bizapimirwa imyotsi. Abatunze ibinyabiziga bazajya basaba umunsi gusuzumisha ibinyabiziga binyuze mu rubuga rw'Irembo nk'uko bisanzwe, bishyure ikiguzi cyo gusuzumisha ibijyanye na "mekanike" n'icyo gupimisha imyotsi.
Abatunze ibinyabiziga baragirwa inama yo gutegura ibinyabiziga hakiri kare kugira ngo bubahirize ibipimo byemewe, bityo batange umusanzu mu guharanira umwuka mwiza n'ubuzima bwiza kuri bose.
Gupima imyotsi iva mu binyabiziga bizatangira tariki 25 Kanama 2025, ahasanzwe hatangirwa serivisi za "Contrôle technique
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


