Gukoresha imiti batandikiwe na muganga byatumye imiti irimo Augmente itakivura

Inzobere mu buvuzi ziravuga ko kuba hari imiti itakivura zimwe mu ndwara bizamura ikiguzi cy’ubuvuzi n’amafaranga agenda mu gukora no gutumiza imiti ivura indwara. Intandaro ya byose ari ukuba hari bamwe mu baturage bagura imiti mu mafarumasi batayandikiwe na muganga, abandi bakayikoresha uko batayandikiwe na muganga. 

kwamamaza

Abatuye mu bice by’ibyaro bagaragaza ko hari ubwo bafatwa n’uburwayi bakagura muri farumasi imiti batandikiwe na muganga, bitewe n’uko bamwe nta bwisungane bwo kwivuza baba barishyuye. Hari n'ababiterwa no kuba babona ari uburwayi bworoheje nko kugira umuriro, uburwayi bw’inzoka zo mu nda ku bana ndetse n’ibindi...

Umwe mu bakoresheje imiti muri ubu buryo yabwiye Isango Star, ati:" iyo yarwaye inzoka umugurira za virinox cyangwa za dekalisi muri farumasi. Ianaha hari abanyonzi b'amagare, urazinduka kamutuma uti ' unzanire ibinini by'inzoka muri farumasi,' nuko akabiguha ukaza ukarwana ku mwana."

Mugenzi we yungamo ati:" aba ari ukwirwanaho kuko urabona muri iki gihe ntiwajya kwa muganga nta mituweli ufite. Iyo ufite uburyo rero ujya muri farumasi."

Yofashishije urugero rw'uko abigenza yagize ati:" nkanjye ndagenda nkamubwira nti' umwana wanjye ari guhinda umuriro, araribwa umutwe, umufoeomo agahita ambwira ati' ibinini byamufasha ni ibi'. Iyo ubiguze bigahura n'uburwayi afite biramufasha."

Mu nama yiga ku mikoreshereze y’imiti no kuba itakivura indwara uko biri, iri kubera mu karere ka Huye, inzobere mu buvuzi zagaragaje ko abaturage bakora bagura imiti mu mafarumasi batandikiwe na muganga, kunywa iyo bandikiwe na muganga ariko ntibayirangize, kimwe no kuyisangira, ari ikibazo kuko bituma imiti itakaza ubushobozi bwo kuvura indwara.

Bavuga ko bituma igihugu nacyo gishora mu miti mishya amafaranga cyagakoresheje ibindi.

Dr NGARAMBE Christian; umuyobozi w’ibitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, yagize ati:" iyo micyo niyo ubushakashatsi bukangurira abantu kuyireka , kubera ko umuti wavuye mugenzi wanjye, ntabwo ariwo umvura. Ushobora kugira indwara yo mu myanya y'ubuhumekero ariko microbe yaguteye indwara kaba atariyo njyewe mfite. Rero gufata imiti mu buryo butari ku murong, butagenwe na muganga nibyo bituma za microbe zirushaho kumenyera imiti abantu bafata mu buryo bwa buri munsi, bigatuma bitera ikibazo cyo kuba za microbe nyinshi zitera indwara zigenda zigaragaza ko zitakibasha guhangarwa n'imiti dutanga."

" bituma nanone bitanga ikiguzi gikomeye yo kongera gushaka indi miti irengeje ubushobozi. Yaba areri mu bushakashatsi buzatuma ugaragaza indi miti cyangwa no gutuma hakoresha indi miti henze cyane, itari isanzwe iri ku isoko. "

Ariko nanone iyo microbe itabasha kwicwa n'imiti turi guhabwa, bituma nanone umuntu atinda mu bitaro kubera ko aba adakira maze bikongera kiguzi cy'ubuvuzi ku muntu wivuza kandi bikanatuma n'ibitaro bihora bifite abarwayi benshi, n'abandi bakeneye kwivuza bakabura aho bivuriza."

Ubushakatsi bwakozwe na CHUB bugaraza ko imiti itakivura indwara uko  biri harimo uwitwa  augmente, aho 1 kuri 2  aba ashobora kudakira. Naho umuti wa bactrimu idashobora kuvura abangana n' abantu 2 kuri 3,  ndetse n’uwa empisciline utagishobora kuvura abantu 8/10.

buvuga ko ibyo biterwa n’uko iyi miti yagiye ifatwa uko bidakwiriye mu bihe byatambutse.

Inzobere mu buvuzi ziri muri iyi nama yitabiriwe n’ibigo by’ubuvuzi bya Leta n’ibyigenga ndetse n’ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima, zigaragza ko abiga ubuvuzi ari bo baganga b’ejo hazaza nabo bakwiye kugira uruhare mu gukemura iki kibazo.

Nk’abazajya gukora muri za farumasi basabwa kujya baha umuti umuturage abanje kubereka ko yawandikiwe na muganga. 

@RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Huye.

 Apr 4, 2025 - 07:30