Guhindura utunyangingo tw’ibihingwa byitezweho gukemura ibibazo by’imbuto zidatanga umusaruro

Ihuriro Open Forum on Agricultural Biotechnology OFAB Rwanda ryongereye ubumenyi bamwe mu bagore barimo abakora umwuga w’ itangazamakuru ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya Genetically Modified Organism (GMO) rikoreshwa mu gukora ibihingwa byahinduriwe utunyangingo. Ni uburyo bwitezweho kuzana igisubizo ku muhinzi, mu gukemura ibibazo by’imbuto zirwara cyangwa izidatanga umusaruro.

kwamamaza

Open Forum on Agricultural Biotechnology OFAB Rwanda ni ihuriro rigamije kongerera ubumenyi ku iterambere ry’ubuhinzi hifashishijwe ikoranabuhanga. Rivuga ko ryahuguye abagore barimo n’abanyamakuru kugirango bajye bamenyesha abantu amakuru ku ikoranabuhanga rya GMO rikoreshwa mu buhinzi.

Abagore bahuguwe bashima ubumenyi bahawe ku ikoranabuhanga rya Genetically Modified Organism rikoreshwa mu gukora ibihingwa byahinduriwe utunyangingo tugize igihingwa. Uburyo bufasha ibihinga gutanga umusaruro  mwinshi bidahuye n’uburwayi bukunda kubifata.

Umugore umwe yagize ati: “ twajyaga tujya, tunywa ibintu twiciraguraho, tuvuga ngo baraturangije, ubuzima bwacu buri mu kaga. Tukajya twumva ngo bamwe bazabura ibyara, abandi bafatwe na cancer...ni byinshi bitandukanye. Tukavuga ngo ibi bintu birimo ibinyabutabire...donc ko ibindi into by’umwimerere birimo atari byiza. Ariko muri aya mahugurwa ngize ubumenyi.”

Undi ati: “aya mahugurwa yampaye ubumenyi ku buryo nzajya nkora inkuru zanjye zishingiye ku ikoranabuhanga ryo mu buhinzi. Inkuru zigisha abahinzi dufite hano mu Rwanda, zibamara impungenge ku bihuha bari bafite ku ikoranabuhanga rya GMO, cyangwa se ubuhinzi bukoresha imbuto zongerewe utunyangingo.”

Pacifique NSHIMIYIMANA; umuyobozi w’ihuriro ry’abahinzi bakoresha siyansi na tecknologi mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi [Alliance For Science Rwanda] agaragaza ko iri koranabuhanga risanzwe rikora n’ahandi nko mu buzima bakora imiti n’inkingo. Ariko rigiye gukoresha no mu bihinzi mu rwego rwo gukemura ibibazo abahinzi bari bafite.

Ati: “ rero akenshi iri koranabuhanga rikoreshwa kugira ngo dufashe abahinzi kubona umusaruro mwiza, bakora ubuhinzi butabavunye kandi nayo bashoye akunguka. Rinakora mu bintu bitandukanye byinshi. Kwa muganga rirakora mu gukora imiti, inking. Mu buhinzi: turarikoresha mu gukora ibihingwa byihanganira wenda ibura ry’imvura, ibyihanganira indwara, ibyongerewe ku buryo bitanga imirire myiza kubabirya....”

Dr. Athanase NDUWUMUREMYI; Umuyobozi ukuriye ishami ry’ubushakashatsi ku bihingwa by’ibinyabijumba mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, RAB, akaba n’umuhuzabikorwa w’Ihuriro OFAB Rwanda, yavuze ko  guhugura abagore bigamije ko ubumenyi bungutse bajya kubusangiza abandi kugirango abantu bamenye ikoranabuhanga rya GMO.

Ati: “kuba twaratekereje abadamu ni ukugira ngo babashe kumva ubushakashatsi turi gukora, babashe kumva aho tugeze dushaka ibyatunga abanyarwanda, twasanze ari igikorwa cy’ingenzi ngo nabo bamenye uko bimeze noneho badufashe no gusobanurira abantu bagifite impungenge kuri ibi bintu tuba twakoze mu buryo bw’ikoranabuhanga.”

Itegeko ryemerera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya Genetically Modified Organism GMO mu Rwanda ryemejwe  muri Gashyantare 2024 uyu mwaka.  Ubusanzwe iri koranabuhanga rinakoreshwa no mu bihugu bitandukanye birimo USA,Canada, Philipine, Bresil,Africa y’Epfo, Nigeria, Kenya ndetse n’ibindi bihugu.

@ Vestine UMURERWA/Isango Star-Kigali.

 Apr 8, 2024 - 12:08