Gisagara: Uruhare rw’amadini n’amatorero mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage bigira ingaruka.

Ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko iyo amadini n’amatorero, agize uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage bigira n’uruhare mu kwihutisha iterambere rishingiye ku bufatanye. Ibi byagarutsweho nyuma y’aho abaririmbyi ba Chorale Amahoro yo muri ADEPR Save bageneye ubufasha bw’ibiribwa n’imyambaro, imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 itishoboye, biyifasha kwiyubaka.

kwamamaza

Imiryango y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 yagenewe ubufasha n’abaririmbyi ba Chorale Amahoro yo mu itorero rya ADEPR Save ni yo mu Murenge wa Save mu Kagali ka Zivu.

SEMPIGA Sylvain; Umuyobozi w’iyi Chorale, avuga ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo kwegera no guhumuriza abarokotse Jenoside babinyujije mu ivugabutumwa ry’imirimo n’ibikorwa, kuko ari byo byagakwiye kuranga abakozi b’Imana.

Mu kiganiro n’Isango Star, yagize ati: “Kwifatanga n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi kubera ko turi mu minsi 100 [yo kwibuka ], turabizi ko abantu baba bababaye, bafite agahinda kenshi k’ababo babuze. Nk’umukecuru twasuye, iyi saha nta mwana  afite, nta mwana agira wo gutuma, mbese nta bantu biyambaza bagira, ubwo rero twaj ekubasura tubaganiriza, tubabwiriza ijambo ry’Imana, tubabwira ko Yesu abakunda.”

“turifuza gukora kuruta kuvuga kuko nicyo gifite umugisha, niko twasanze Bibiliya itubwira. Twebwe ntabwo tureba idini, ninayo mpamvu twaje aha, tukabaganiriza, tukabahumuriza kuko nabwo ni ivugabutumwa kuko umuntu yakirizwa naho ari, si ngombwa ngo abantu bose babe muri ADEPR kuko turabizi ko itorero ryose rifite umugeni.”

Abakecuru basuwe n’aba baririmbi ni MUDEDERI Marie na NYIRANTEGUYE Therese barokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 i Zivu muri Save. Bavuga ko kwegerwa muri ubu buryo bibagaragariza ko batari bonyine, ndetse bikabafasha no kurushaho kwiyubaka.

MUDEDERI ati: “Muri njyewe nashimye Imana! Mbonye igikoma, isukari, isabune, mbonye n’igitenge. Tubyakiriye neza kuko tugiye kurya tutavunitse kuko ubundi turya tuvuye guca inshuro.”

NYIRANTEGUYE yunze murye, ati:” kuba badusuye, twumvishe twishimye cyane, ahubwo nabasabira imigisha myinshi kuko turanezerewe pe!”

SIBOMANA Damien; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save, avuga ko uruhare rw’amadini n’amatorero mu mibereho y’umuturage barushima.

Yagize ati: “Amadini n’amatorero ni umufatanyabikorwa mwiza wa Leta kubera yuko hari byinshi badufasha, cyane ko n’ubundi abaturage tuba tuyoboye nibo bakirisitu. Ubundi Roho nzima igomba gutura mu mubiri muzima. Ni byiza ko bagomba kubwiriza ijambo ry’Imana ndetse bakabwiriza n’abakirisitu no kuba hari icyo imibiri yabona kugira ngo babashe kubaho neza.”

Anavuga ko abahawe ubufasha bagomba kumva ko buvuye ku mbuto z’amahoro yabibwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, bityo bukabafasha kwiyubaka.

Ati: “Turabasaba ko iyi nkunga bahawe bazirikana, bamenya aho ivuye, kuri za mbuto Umukuru wacu yabibye kandi banazirikane kuzazifata neza kugira ngo zigire aho zibakura n’aho zibageza. Kandi bajye babana neza, banasangire muri byose bizatuma ubuzima bwabo bugenda neza.”

Ibi bikorwa by’ivugabumwa rishingiye ku mirimo bikorwa n’abaririmbyi ba Chorale Amahoro, bizakorwa icyumweru cyose, aho uretse iyi miryango 11 y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 yahawe ubufasha, bari no gusura abarwayi, bagafasha abatishoboye gusana inzu zabo kugira ngo babafashe gutura heza.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Gisagara.

 Jun 26, 2023 - 12:54