Gisagara: Barasaba imbuga zo kwanikaho umuceri basarura

Mu karere ka Gisagara, abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Kabogobogo, baravuga ko babangamiwe no kuba badafite imbuga banikaho umusaruro wabo, bagasaba ko bazubakirwa kuko aho banika wivanga n’amabuye.

kwamamaza

Abahinzi b’umuceri babangamiwe no kutagira imbuga banikaho, ni abahinga mu gishanga cya Kabogobogo biganjemo abo mu murenge wa Kansi, bibumbiye muri koperative COOPRORIZ Kabogobogo.

Kutagira imbuga banikaho umusaruro ngo ni imbogamizi kuko bawanika mu mbuga zabo mu rugo, imvura yagwa kuwanura bikagorana, hari n’ubwo ngo bawanika ukivanga n’amabuye. Ibi ngo bahura nabyo, nyamara bakatwa n’amafaranga yo kwanika umuceri, ibyo basanga bidahwitse bagasaba ko bakubakirwa imbuga zabugenewe.

Umwe ati "mfite imirima 30 kandi ndimo ndasarura nshyira munzu kuko ntabwanikiro buhari". 

Undi ati "ndateganya kuyisarurira hano bitewe nuko dufite ikibazo cyuko nta bwanikiro twebwe dufite".

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome, we avuga ko iki kibazo nk’abayobozi bakizi, ndetse ko imbuga izatangira kubakwa mu gihe cya vuba kuko ubushobozi bwabonetse.

Ati "turimo turateganya kubakorera ubwanikiro mungego y'imari itaha hakaba hazakorwa ubwanikiro buzabika toni zirenga 640, aha Kabogobogo bashonje bahishiwe kuko niyo gahunda izakurikiraho byumwihariko kubakorera ubwanikiro na sitoke aho baba bashyize imyaka yabo, twari dusanzwe dufite ubwanikiro 71 na sitoke zirenga 26 zishobora kubika umusaruro wa toni ibihumbi 8 z'umuceri, dusigaje toni zigera ku bihumbi 2000 zabikwaga mu buryo bwa gakondo aho bajyana mungo mu mashitingi". 

Koperative COOPRORIZ Kabogobogo igizwe n’abanyamuryango basaga 2500, bo mu mirenge ya Kansi, Kigembe, Mukindo, Nyanza na Mugombwa. Bavuga ko mu gihe izi mbuga zo kwanikaho umuceri bazihabwa, byakuraho kwangirika k’umuceri baba bejeje kuko ngo hari ubwo bawanika mu mahema mu ngo zabo ukazamo uruhumbu, dore ko nta mbuga n’imwe bafite yo kwanikaho umuceri muri koperative yabo.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Gisagara

 Dec 23, 2024 - 10:13