Gisagara: Imyanda iva mu isoko rya Ndora ibangamiye abaturage igiye kwimurirwa ahandi
Mar 4, 2024 - 14:16
Ubuyobozi bw'Akarere buravuga ko bugiye kuzitira ahari ikimoteri cy’imyanda iva mu isoko rya Ndora kandi ndetse imyanda imenwamo ikajya igahita yimurirwa ahandi. Bwatangaje ibi mu gihe igishushanyo mbonera kitabemerera ikimoteri. Ni nyuma yaho bamwe mu barema n'abaturiye isoko rya Ndora bagaragaje ko babangamiwe n'umunuko uva muri icyo kimoteri, bagasaba ko cyakwimurwa.
kwamamaza
Mu mezi ane ashize nibwo abarema n’abaturiye isoko rya Ndora bagaragaje ko babangamiwe ikimoteri kimenwamo imyanda, aho isazi zatumaga zigasanga bamwe mu ngo.
Icyo gihe umuturage umwe yagize ati: “ hoya! Ntabwo bajya baza kuyitwara keretse iyo umuturage yikoreye agafumbi.”
Undi ati: “ ubona ko kigayitse rwose, ntabwo gikwiye hano hantu! Ku mujyi, aho abagenzi bahita, imodoka zitwara abagenzi zinyura, imyotsi yasakaye! Ikimoteri kiri hagati y’ingo z’abaturage bifite ingaruka nyinshi cyane kuko isazi nyinshi zigenda zikikoma ku masahani bashyize gataro, bogeje ibyombo. Muri resitora zikikubita kuri bya biryo, ubwo ugasanga hari ingaruka ku baturage kuko izo sazi zibatera indwara.”
Abaturage bavuze ko bifuza ko icyo kimotera cyakwimurwa.
Umwe yagize ati: ‘ twifuza ko bagikura hano kuko cyegereye ibagiro, abantu baba bajr guhaha inyama noneho ugasanga isazi zakozeho nuko bigatera imyanda myinshi.”
Undi ati: ‘ iki kimoteri kiri hagati y’ingo, ntabwo ari byiza kuko bakacyimuriye nko hepfo iriya mu ishyamba kuko uyu ni umwanda.”
Icyo gihe ubuyobozi bw'umurenge bwari bwijeje gukora ubuvugizi kikimurwa, ariko kugeza ubu kiracyahari ndetse abaturiye iri soko rya Ndora bakomeza kugaragaza ko kibabangamiye.
Gusa HABINEZA Jean Paul; umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, avuga ko n'ubwo igishushanyo mbonera kitabemerera ikimoteri, bagiye kuhazitira kandi imyanda imenwamo ikajya ihita yimurirwa ahandi.
Ati: “ twafashe ingamba kubera ko ni ahantu hegereye isoko kandi igishushanyo mbonera ntabwo itwemerera ikimoteri nk’Akarere ka Gisagara, kuko icyo dufite tuzagifatanya n’akarere ka Huye. Ahubwo aho dukusanyiriza imyanda muri Ndora, twafashe gahunda ko tugiye kuhazitira n’amabati, hanyuma hakaba inzira imwe y’abantu bajyanamo imyanda, noneho nyuma y’icyumweru bikazajya biyorwa bikajyanwa n’imodoka ibijyana kuko nta hantu twabona twakusanyiriza imyanda ya buri munsi, uretse aho ariko tukahazitira.”
“ ariko dukunda no kuhakorera igitondo cy’isuku kugira ngo bitaza kuba hari uwo byateza ikibazo haba ku mwuka cyangwa ku mwanda muri rusange kuko natwe aho hantu turahazi, ni hafi y’isoko kandi ikibazo kigomba gukemuka.”
Abaturage bavuga ko icyo kimoteri kiramutse kitimuriwe igihe cyangwa ngo hashyirweho uburyo bwo kugicungira umutekano, byakongera indwara ziterwa n'umwanda, cyane ko kuba kidacukuye ari kimwe mu byongera umwanda.
@Rukundo Emmanuel/Isango Star-Gisagara.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


