Gisagara: Ese koko ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko kigenda kibonerwa umuti?

Ubuyobozi buravuga ko ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko kigenda buvugutirwa umuti, bitewe n’iterambere ry’inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi zigenda ziyongera mur’aka karere.

kwamamaza

Ikibazo cy’ubushomeri gikomeje kwiyongera muri iki kinyejana, aho urubyiruko rurangiza ishuli bataka kutabona akazi, bakiyongera ku bacikishirije ishuli, bose baba bakeneye imirimo no gutera imbere.

Iki ni ikibazo kitari hamwe, kuko aho wagera hose usanga urubyiruko ruganya, rugaragaza ko rwugarijwe n’ubukene, mugihe rugaragarizwa amahirwe atandukanye, arimo nayo rushyirirwaho na leta.

Icyakora mu karere ka Gisagara, birasa nk’ibigenda bitanga icyizere. Rumwe mu rubyiruko rw’abasore n’inkumi bo mur’aka karere bagaragaza iterambere ry’inganda 6 zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi begerejwe nk’igisubizo cyabahaye imirimo nabo bagahanga iyindi ku buryo ubushomeri bagenda babusezerera.

Ubwo umunyamakuru w’Isango Star yatembereraga ku ruganda rumwe rwo mu karere ka Gisagara rutunganya inzoga, Gin n’imitobe ruherereye mu murenge wa Kibirizi, yaganiriye na bamwe mubarukoramo imirimo ya buri munsi, umukobwa umwe yagize ati: “uru ruganda rwagoze uruhare runini mu kuduha akazi nk’urubyiruko. Nkanjye maze kugera ku bintu byinshi kubera uru ruganda. Naguze ikibanza cya miliyoni ebyiri kandi nayakuye mu kazi, kandi nkabaho numva mfite icyizere cy’ejo hazaza ko hari n’ibindi nzakora.”

Undi ati: “maze gutera imbere kuko nabashije kugura inka y’ibihumbi 120, ngereranyije, ubu bampa nka 500 000Fr. Mbere ntarabona akazi sinabashaga kwizigama uko bikwiriye ariko ubu nta kibazo.”

Umusore umwe yunze murya bagenzi be, ati: “yego koko iyo umuntu arangije [kwiga] aba afite ubushomeri, ariko nyuma yuko mbonye akazi aha ngaha nagiye ntera imbere. Mfite n’intego yo kuziyishyurira kaminuza.”

Uretse urubyiruko rukora muri uru ruganda, hari n’abarubonyemo isoko ryo kugemuramo ibitoki.

Umukobwa umwe yagize ati:“ narangije kwiga umwaka wa 6 wisumbuye nuko nanga kwicara, igihe nari ntegereje kwiga kaminuza nafashe gahunda yo kugura ibitoki mu baturage maze nkabijyana ku ruganda kuko turaturanye. Nuko nkagurisha, nyine nkagura ibitoki nko ku mafaranga make nuko bakansubiza bakanyungura, nkabona amafaranga njyana mu ntambwe. Ubu hari amatungo mfite mu rugo, nambara umwenda mwiza, ndisiga [amavuta] nta kibazo mfite.”

Habinenza Jean Paul; Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Gisagara, avuga ko urubyiruko rukwiye gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe bazaniwe n’imiyoborere myiza igihugu gifite.

Ati: “Muri rusange, mu rubyiruko abenshi aba aribwo bakirangiza kwiga. Amahirwe ku bize aba ahari kuri bo, n’abatize amashuli menshi barimo abenshi ni urubyiruko. Hari n’ibyo bashobora gukorana n’izo nganda, niba ari ugushaka ibikoresho by’ibanze twita raw materials  kuko nibo baba bahari muri ubwo bucuruzi.”

“ tujya tugira na gahunda yo kuremera urubyiruko, tukabona rero ko urubyiruko ruba rufite amahirwe adasanzwe kurusha ibindi byiciro by’abanyarwanda muri Gisagara mu kubona akazi muri izo nganda.”

Muri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi yatangiye mu 2017 izageza mu mwaka utaha wa 2024, byari biteganyijwe ko nibura buri mwaka hari kujya hahangwa imirimo mito ibyara inyungu isaga 200 000. Muri Gisagara, urubyiruko ruvuga ko iyo gahunda yagiye ibafasha kuko nyuma yo gufashwa kuva mu bushomeri, nabo batangiye kuyihangira n’abandi kandi bafite n’ikizere cy’ejo hazaza. 

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Gisagara.

 Jul 10, 2023 - 08:44