Ngoma: Abahinzi b'ibigori barataka kugurirwa ku giciro gito kibateza igihombo

Hari abahinzi b'ibigori bo muri aka karere bavuga ko batari kubona abaguzi babyo hafi babahera ku giciro cyiza kuko n'uwo bafite umwe aza rimwe na rimwe. Bavuga ko ibyo bituma babigurisha abamamyi ku giciro gito bagahomba. Ubuyobozi bw'akarere ka Ngoma buvuga ko bwahaye inzego z'imirenge gukurikirana igurwa ry'umusaruro w'ibigori ku buryo nta muguzi wahenda abahinzi Kandi hari n'inzego ziri kubikurikirana.

kwamamaza

Bamwe mu bahinzi b’ibigori bo mu karere ka Ngoma bavuga ko nubwo igihembwe cy’ihinga cya 2025A kitagenze neza, bagerageje kubona umusaruro w’ibigori, nubwo udashimishije.

Bavuga ko babangamiwe n’uko nuwo muke babonye bawuguriwe ku giciro gito bitewe nuko abaguzi batanga ku giciro cyiza bataboneka vuba.

Ndetse na TUBURA iwugura, ibageraho barambiwe maze bigatuma babigurisha abamamyi ku giciro gito ndetse n’iminzani yabo itizewe.

Umuhinzi umwe yagize ati:" umuturage aba yifitiye ikibazo, ntabwo yarindira ngo Tubura izaza imugurire ku giciro cyiza, reka reka! Iyo abonye umuha amafaranga ku giciro gito cyane ahita abimuha nuko akikemurira ikibazo yarafite."

Unsi ati:"ibyo biduteye impungenge kuko niba nkeneye umunyu wo guteka mu biryo,  uwo munsi nkaba nkeneye uw'inka, nkeneye n'isabune y'umunyeshuli, ntabwo ndajya gushaka Tubura ngo impe amafaranga. Ahubwo niba umuntu yagombaga kugurisha akagemeri 400Frw, umuturage azanyaruka agatangire 350Frw cyangwa se 300Frw ariko abone kiriya kintu."

Icyifuzo cy’aba bahinzi b’ibigori bo mu karere ka Ngoma ni uko TUBURA babahaye ngo ibagurire umusaruro yajya ibonekera igihe kuko hari igihe baba bakeneye amafaranga byihutirwa bakayibura. Bavuga ko bahita bagurisha ku bamamyi, nabo bakabahera ku giciro gito bityo bigatuma bahomba.

Umwe ati:" Leta nidahaguruka ngo irebe uko yarwanya abo bantu baca ku ruhande bagatanga amafaranga rwihishwa, kibazo cyo tuzahura nacyo."

Undi ati:" ariya bita ba Tubura bakazana amafaranga bigufi nuko umuntu yayakenera ntajye kureba babandi n'akagemeri, ahubwo akajya kureba ushinzwe Tubura, akamubwira ati 'mpa ibihumbi 2, dore umunyeshuli baramwirukanye'."

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yemeza ko umusaruro w’ibigori w’igihembwe cy’ihinga cya 2025A utagenze neza nk’uko byari bisanzwe. Asaba abahinzi ko n’uwo mucye wabonetse bawubungabunga, bakirinda kuwugurisha abamamyi babaha make, kuko hari abaguzi bemewe bagura ku giciro cyiza kandi n'inzego z’imirenge zahawe amabwiriza yo gukurikirana igurwa ry’ibigori.

Ati:" Ikindi tubabwira ni uko abantu baza muri za gahunda zitemewe, bakabaha udufaranga duke, twamaze kubwira imirenge ko bagomba gukurikirana ibijyanye n'isarura n'igurishwa ry'umusaruro. Ugiye kugura umusaruro w'abahinzi aba afite icyangombwa cyo kuwugura kandi ntahende abahinzi. Ayo mabwiriza nayo imirenge irayafite kuburyo hari inzego ziri kubikurikirana."

Mu bagura umusaruro w’ibigori mu karere ka Ngoma harimo Tubura irimo kugura ikiro cy’ibigori kuri 410Frw. Ni mu gihe abamamyi bari kugura ikilo ku mafaranga 380Frw ndetse na 400Frw.

Kuri ubu, aho TUBURA irimo kugura ibigori, abahinzi barasaba ko yanoza imigurire yabyo kuko itari kubasubiza imifuka baba babipakiyemo ndetse ntiyishyure n’abakarani kuko biri gusaba ko bishyurwa n’umuhinzi.

Ikindi kandi ngo irishyura kuri Telefone ntishyireho ayo gukata umuhinzi abikuza, ibyo byose bagasanga ari ukubahombya.

@Djamali Habarurema/Isango Star-Ngoma.

 Apr 4, 2025 - 08:20