Gicumbi:Guhinga ku materasi imbuto y’indobanure, imwe mu mpamvu yahinduye ubuzima bw’umuhinzi.

Abaturage bo mu karere ka Gicumbi bibumbiye muri koperative y’abahinga ahakozwe amaterasi y’indinganire ndetse bakanahabwa imbuto y’indobanure y’ibirayi bavuga ko yabahaye umusaruro ugaragara kuburyo bazarya, bakagurisha ndetse bakanakuramo imbuto y’igihembwe cy’ihinga gitaha. Ubuyobozi bw’Akarere bugaragaza ko ibi byatewe no kuba ubutaka bwabo buberanye n’ibirayi ndetse n’imbuto nziza.

kwamamaza

Aba bahinzi bahawe ubushobozi mu mushinga Green Gicumbi hagamijwe kubafasha mu buhinzi bugezweho buhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru w’Isango Star, bavuga ko imbuto itubuye bahawe yabahaye umusaruro.

Umwe yagize ati: “[imbuto] irera cyane, iyi ntabwo twari tuyifite kuko ndabona yitwa ngo ni ‘Kinigi’. Ubundi twahingaga ‘Rutuku’, ‘Umweru’ …gutyo! Ibi twabonye byera cyane. ibya mbere ntabwo byeraga cyane nk’ibi.”

Undi ati:“ ibirayi birimo kuboneka bitewe n’uko turi gusarura. Twashatsemo imbuto ariko ubu tugiye gutoranyamo ibinini tukabishyira ukwabyo noneho tukagurisha, n’ibyo kurya natwe tukarya ndetse tukazavanamo ibyo guhinga.”

“Tuzagurisha noneho niturangiza tuvanemo izo gutubura[imbuto zo guhinga].”

Aba bahinzi bakorera ubuhinzi bw’ ibirayi ku materasi bakorewe kuri Site ifite Hegitari 20 iherereye mu mudugudu wa Kabare, mu murenge wa Kaniga,.

Murindabyuma Diocles; umukozi w’akarere ushinze Ubuhinzi n’umutungo kamere mu murenge wa Kaniga, avuga ko hari ibanga bakoresheje mu kubona uyu musaruro, ati: “ tugerageza gutubura imbuto ituma abaturage babasha guhinga neza uko bikwiye. Uyu munsi politike igezweho ni uko abantu bagomba kwituburira imbuto bakurikije aho zera n’amoko ahera. Ahubwo hakongerwamo uburyo abatubuzi hashyirwaho ibintu by’amadepot- plot hirya  no hino.”

“ imirimo ituburirwamo cyangwa y’icyitegerezo, ifasha abatekinisiye kureba ko imbuto iberanye naho izaterwa.”

Raporo y’igihugu yakozwe muri 2018 yerekanye ko Intara y’Amajyaruguru, by’umwihariko Akarere ka Gicumbi, gafite ibyago biri hejuru byo kwibasirwa n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe, kakaza ku mwanya wa kabiri mu kugerwaho n’ingaruka zifitanye isano nayo.

Nimugihe biteganyijwe ko mu myaka itandatu umushinga “Green Gicumbi” uzamara, uzahindura ubuzima bw’abaturage ubashyira mu mibereho myiza biciye mu buhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no kubaka ubukungu butangiza ibidukikije.

@ Bahizi Heritier/Isango Star-Gicumbi.

 Feb 13, 2023 - 06:03