Gicumbi: Abakoreshaga ibiyobyabwenge batabonye ababegera bakongera kubisubiramo

Mu karere ka Gicumbi mu majyaruguru y'igihugu bamwe mu rubyiruko batangiye gukoresha ibiyobyabwenge bakiri bato bakaza ku bireka baravuga ko batabonye ababegera bakongera kubisubiramo.

kwamamaza

Abakoreshaga ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi bakiri abana bato mu karere ka Gicumbi, bavuga ko akenshi kubyisangamo byaterwaga n’ikigare cy’ababakikije.

Umwe ati "ikintu akenshi cyatumye mbyisangamo ni ikigare, mu rugo ntabwo navuga ngo twari abakene hanyuma nkajya mvuga nti izi nshuti ni nziza, ibyo zikora ni byiza, amagambo bavuga ni meza njya mu kigare gutyo itabi ndarinywa, nywa urumogi hafi nk'imyaka 3".       

Banagaragaza ko byoroshye ko ababikoreshaga bakongera guta ishuri bakabisubiramo mugihe baba babuze abo kubaba hafi.

Mu bukangurambaga bwiswe "Hashya Ibiyobyabwenge" icyiciro cya gatatu bwibanze mu turere twa Nyagatare, Gicumbi na Burera, byitezwe ko abakiri bato bitatuma bazinukwa burundu ibiyobyabwenge n'ababikoreshaga bakabivaho burundu aha mu karere ka Gicumbi.

Mutimawurugo Claire umuhanzikazi mu ndirimbo z'uburere mboneragihugu akaba n'umukorerabushake uhagarariye iki gikorwa nyuma yo gukusanya ibyifuzo bya benshi mu rubyiruko rwitabiriye ubu bukangurambaga bugeze aha mu karere ka Gicumbi byiganjemo iby'abahoze bakoresha ibiyobyabwenge byumwihariko urumogi, yabishyikirije akarere ka Gicumbi ku bufatanye n'inzego z'umutekano asaba ko bitasigara aho.  

Umukozi ushimzwe uburezi mu karere ka Gicumbi Jean Damascene yasabye abitabiriye ubu bukangurambaga kudasiga aho ubutumwa buba bukubiye mu mivugo n’indirimbo byo kurwanya ibiyobyabwenge, abarushanwa nabo bakazinukwa ibiyobyabwenge kugirango bazagire urubyiruko rw'ahazaza ruzaba rutekereza neza.

Ni ubukanguramba burangwamo no kurushanwa mu mivugo n’indirimbo byose byo kurwanya ibiyobyabwenge ibihangano bihize ibindi bigahembwa.

Muri bwo hanakirwa ubuhamya bw'abahoze bakoresha ibiyobyabwenge hagasobanurwa ububi bwabyo n'icyakorwa ngo biranduke burundu, hari n'abagaragaje ko babijyamo kubera kubura ubushobozi buke, ababyeyi babi n’ibindi bagasaba ko bakitabwaho by’umwihariko kugira ngo batazabisubiramo.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana/  Isango Star mu Karere ka Gicumbi

 Mar 1, 2025 - 08:39