Gicumbi: Batewe agahinda no kumara imyaka itatu baciwe amafaranga ngo bahabwe umuriro

Hari abaturage bo mu murenge Muko wo mur’aka karere bavuga ko batewe agahinda nuko basabwe kwitundishiriza amapoto bakanacibwa amafaranga n’ubuyobozi mu nzego z’ibanze yo kugira ngo bahabwe amashanyarazi ariko imyaka ikaba irenze 3. Nimugihe bavuga ko ayo mapoto yaratangiye kubora. Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko bugiye gukurikirana iki kibazo.

kwamamaza

Abaturage bagaragaje ikji kibazo batuye mu kagali ka REberero wo mu murenge wa Muko wo mu karere ka Gicumbi. Bavuga ko  basabwe kujya kwitundishiriza amapoto y’amashanyarazi ndetse bakanacibwa amafaranga ariko imyaka ikaba irenze 3.

Umwe yagize ati: “ikintu kibabaza ni uyu mutungo wa Leta bari kwangiza! Nonese ari ukugira ngo umutungo wa leta bawugabize abaturage bati turabaha umuriro none akaba ashenyeye hariya kandi abaturage baratanze amafaranga bakayatundisha, bakababwira ngo bazaza babahe umuriro ntibawubahe.”

Undi ati: “amafaranga twayahaye Gitifu w’Akagali witwaga Karangwa na CEDO, abo bose baragiye! Karangwa ari mu Kagali ka Gatobotobo niho bamwimuriye. Twatanze amafaranga yo kugira ngo bayaterure bayazane noneho n’umuyobozi akavuga ngo ntabwo yagenda ubusa! Njyewe namuhaye ibihumbi icumi! Buri muturage, turi abaturage benshi!”

Yongeraho ko “ariko ikintu kimbabaje cyane, ni ukubona Leta y’ubumwe, Paul Kagame aduha ikintu ngo kiduteze imbere nuko abayobozi bo hasi bakacica, bakacyangiza! Kandi twaratanze n’amafaranga.”

Basaba ko ikibazo cyabo cyarebwa bagahabwa umuriro w’amashanyarazi.

Umwe ati: “turasaba ubuvugizi kugira ngo ubuyobozi buturenganure kubera ko amapoto batwihere umuriro kuko nta kindi twebwe dusahaka. Nakibajije [ikibazo] no mu nteko y’abadepite nuko Karangwa aravuga ati ‘bagiye kubikurikirana’. None ngaho ndebera rero!”

Undi ati: “uzatubarize ko Kirara, mu gace ko hepfo n’ahagana ruguru ya Kabari, hari amapoto yangiritse kandi abaturage baratanze amafaranga nuko abayobozi bagahita bigendera.”

Nubwo abaturage bavuga ko aya mapoto amaze igihe cy’imyaka irenga itatu, KALISA Cloudier; umuyobozi w’umurenge wa Muko, yemeza ko ahamaze imyaka 10.

Ati: “ uko nayabonye, aya mapoto yaramaze imyaka myinshi! Bayashyize aho ngaho, ntabwo turamenya ikigo cyayazanye kuko amaze igihe kinini, ngira ngo ashobora kuba amaze imyaka itari munsi y’10.”

Gusa avuga ko bagiye gusuzuma ikibazo cy’aba baturage bagahabwa umuriro.

Ati: “turakurikirana kugira ngo turebe 'ese abayahashize bari bafite iyihe migambi?’ Imigambi yose yari ihari ishobora kuba ari uguha abaturage amashanyarazi. Rero turakurikirana turebe ni buryo ki byakorwaga, ni iki cyari kiteganyijwe….”

Nubwo bimeze bityo ariko, hari imidugudu yo mu kagali ka Rebero yagiye igezwamo umuriro wa mashanyarazi ariko mu mudugudu wa Kirara baracyategereje ko bawugezwaho hifashishijwe amapoto basabwe kujya kutunda nayo akaba byarashengukiye aho yashyizwe.

Ku rundi ruhande, hari abibaza amaherezo y’aya mapoto yaboze cyane kuburyo bigaragara ko atakoreshwa.

Nimugihe abaturage bavuga ko abakoresha nabi umutungo wa leta, uri mu nyungu rusange, bajya babibazwa n’inzego bireba kuko ari bimwe mu bisubiza inyuma iterambere rusange abaturage baharanira.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - GICUMBI.

 Feb 29, 2024 - 13:02