
Gatsibo: Hari ibyo abaturage basaba ko Umushyikirano wakemura
Jan 24, 2024 - 10:32
Abitabiriye inama y'igihugu y'umushyikirano mu ntara y'Iburasirazuba kuri site yo mu karere ka Gatsibo, bishimiye ko bagize umugisha wo kwitabira iyi nama ariko basaba ko umushyikirano wabafasha gucyemura ibibazo birimo icy'igishanga cya Wolafu na Kabeza mu karere ka Gatsibo, kugira ngo babibyaze umusaruro.
kwamamaza
Ni mu gihe abahinzi b'umuceri nabo, basaba ko inyongera musaruro bifashisha mu buhinzi bwabo zakongerwa kugira ngo umusaruro babona wiyongereye ariko bagasaba ko n'ibikorwa remezo nk'imihanda bibafasha kujyana umusaruro ku isoko nabyo byakorwa kugira ngo biborohere kugeza umusaruro ku isoko.
Hari kandi n'ikibazo cy'abakora imbabura basaba ko gupima ubuziranenge bw'imbabura byajya byihutishwa kuko bibateza igihombo.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


