Leopord 2: Moscou yamaganye icyemezo cy’Ubudage yise kibi cyane.

Serge Netchaev; uhagarariye Uburusiya mu Budage , yamaganye umwanzuro yise mubi w’iki gihugu cyo kohereza imodoka z’intambara za Leopord 2 muri Ukraine. Yavuze ko uyu mwanzuro uzateza imfu ku basilikari b’Uburusiya ndetse n’abasivile, kimwe n’ibyabaye ku ba nazi.

kwamamaza

Ibi yabitangaje kur’uyu wa gatatu, nyuma y’itangazwa ry’Umwanzuro w’Ubudage no guha uburenganzira ibindi bihugu byifuza gufashisha intwaro zabwo Ukraine.

Yifashishije urubuga rwa Telegram, Ambasaderi Serge Netchaev , yagize ati: “Iki ni icyemezo kibi cyane kizashyira amakimbirane muri rundi rwego rwo guhangana.”

Anavuga ko “Ibi byongeye kutwemeza ko Ubudage kimwe n'inshuti zabwo za hafi, budashaka ko habaho igisubizo ku kibazo cya Ukraine kinyuze muri diplomasi, kandi ko bushaka ko amakimbirane akomeza burundu.”

Uyu mwanzuro w’Ubudage wo kohereza izi ntwaro za Leopord watumye nanone Ambasaderi w’Uburusiya kandi yashinje Berlin, gusubira mu byayiranze mu mateka ku bijyanye n’ubwicanyi bwakozwe n'abanazi mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi.

Yagize ati: “ hamwe n’Uburenganzira bwa Guverinoma y'Ubudage, imodoka z’intambara zifite imisaraba y'Abadage zizongera koherezwa ku rugamba [Iburasirazuba]  byanze bikunze bizaviramo urupfu rabasirikare b'Abarusiya ariko n'abasivili.”

 Jan 25, 2023 - 15:37