Gatsibo: Abangirijwe imitungo n’ikorwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi bategereje ingurane yabo amaso ahera mu kirere!
Aug 23, 2023 - 13:08
Abaturage mu kagari ka Bibare mu murenge wa Muhura bavuga ko mu 2019 ubwo hakorwaga umuyoboro w’amashanyarazi wangirije imitungo yabo ariko kuva icyo gihe bakomeje gusaba ingurane bari bemerewe none amaso yaheze mu kirere. Aba baturage barasaba ko bayihabwa kuko byabakenesheje. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko abenshi mu batuye ahanyuze umuyoboro w’amashanyarazi babonye ingurane z’ibyangiritse,bityo n’abasigaye nabo bazayibona.
kwamamaza
Bamwe mu batuye mu mudugudu wa Bisigati, akagari ka Bibare, ho Umurenge wa Muhura bavuga ko ibikorwa byo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi muri uyu murenge byabangiririje imitungo irimo urutoki ndetse n’ibindi. Bavuga ko mu mwaka w’2019 basezeranyijwe guhabwa ingurane ariko amaso yabo yaheze mu kirere.
Harimo abavuga ko iyo babajije ikibazo cyabo babohereza ku cyicaro cya REG i Kigali.
Umwe , ati: “iyo mbajije barambwira ngo amafaranga ntaraboneka, ngo amafishi yarabuze, ngo wenda tuzajye ikigari ku cyicaro. I Kigali ku cyicaro, umuntu yamenya ajya hehe? Ngo nimwitonde rero aho azabonekera hose tuzabaha amafaranga yanyu! Byangizeho ingaruka zo gusonza kuko urutoki naratemaga ngaho reba kugira ngo bajye mu rutoki …baruteme kandi navanagamo igitoki nkagiteka.”
Abandi bavuga ko amafaranga yabo yaburiye mu murenge SACCO Muhura ariko iyo babajije babasaba gutegereza.
Umwe yagize ati: “ umuriro w’amashanyarazi waciye mu wanjye nuko unyangiriza ikawa. Barambaruye ariko kugeza izi saha, nta kintu ndabona ku byanjye byangijwe. Iyo ngerageje kubaza barambwira ngo amafaranga yanjye yasohotse muri SACCO ya Muhura, muri SACCO najyayo amafaranga sinyabone!”
Aba baturage basaba ko bahabwa amafaranga yabo kuko igihe gishize ari kinini bategereje kandi ibyangirijwe byarabafashaga mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Umwe yagize ati: “nasabaga ko ubuyobozi bwo hejuru bugira icyo bumfasha bukandenganura kuko kuba amafaranga yanjye yarasohotse nkaba ntayabona!”
Undi ati: “turasaba ko natwe baturwanaho, bakaduha amafaranga yacu.”
Ku ruhande rw’abagaragaza ko ibura ry’amafaranga yabo rifite aho rihurira na SACCO Muhura, Ndayishimiye Damien, uyiyobora yabwiye Isango Star ko ikibazo cyabaye ari uko batanze amakuru nabi yerekeye na konte zabo,maze amafaranga ageze kuri SACCO asubira kuri compte ya REG. Icyakora avuga ko bari gukorana na REG kugira ngo bikemuke.
Ati: “ (…) asubirayo kuri compte ya REG, nicyo bakurikiranaga. Nta kindi twakora. Muri REG twarabahamagaye, ni ukuvuga ngo kwa kundi mbere babarura amafaranga agatindamo ariko akaza, nibyo barabaruye atindamo ariko araza. Abo ni abongeye kubaruza bushyashya. Batanze amakuru nabi…ntuze zabo ntizaboneka nuko barongera barabaruza.”
Agaruka kur’iki kibazo, Gasana Richard; Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, avuga ko hari abishyuwe, ndetse n’abasigaye bazishyurwa bitarenze uyu mwaka ingengo y’imari w’ 2023/2024.
Ati: “ abo baturage twabegera tukareba iyo mitungo yabo yangijwe kuko igomba kwishyurwa uko byagenda kose. Njye numva abenshi barakorewe, abasigaye nabo twabegera muri uyu mwaka w’ingengo y’imari bikaba byakemuka bikarangira.”
Gasana avuga ko kwegera aba baturage kuzaba kugamije gusuzuma impamvu ituma batabona amafaranga yabo kugira ngo iibazo birimo bikemurwe, bishyurwe.
Gusa ibyo aba baturage bo mu kagari ka Bibare bagaragaza ko byangirijwe n’ibikorwa byo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu murenge wabo wa Muhura, harimo ibiti by’imbuto nk’imyembe na Avoka, ibiti bya kawa, urutoki ndetse n’ubutaka bahingagaho. Ibi ari nabyo bavuga ko byabateje ubukene.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Gatsibo.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


