Gasogi United yatsinze Mukura y’abakinnyi y’abasimbura babiri, Kiyovu yihaniza Bugesera

Gasogi yatangiye shampiyona itsinda Mukura VS yari ifite abakinnyi 2 ku ntebe y’abasimbura mu gihe Kiyovu Sports yatsinze Bugesera ibitego 3-1.

kwamamaza

Umukino wa Gasogi na Mukura watangiye ugenda buhoro, gusa amahirwe ya mbere Gasogi yabonye, umuzamu wa Mukura VS, Nicolas Sebwato akuramo umupira ujya muri koruneri itagize icyo ibyara.

Gasogi yakomeje gutembereza umupira bigaragara ko iri kurusha Mukura ariko uburyo yagerageje ntibugane mu izamu.

Mukura yaje kwinjira mu mukino itangira gusatira no guhusha ibitego byinshi imbere y’izamu ariko igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Igice cya Kabiri cyatangiye n’ubundi Gasogi isatira nk’aho ku munota wa 47 Habimana Hussein yateye ishoti ryiza ariko umupira ujya hejuru y’izamu.

Ku munota wa 53, Gasogi yabonye Coup Franc iterwa na Bugingo Hakim maze umuzamu Sebwato awushyira muri koruneri.

Bugingo wari wazonze Mukura yongeye kubona indi Coup Franc nayo ayitera umutambiko.

Gasogi yakomeje kurusha Mukura bigaragara ariko ibitego bikomeza kubura.

Mu minota icumi ya nyuma, Mukura yagiye mu mukino ikomeza guhusha uburyo bwinshi bw’ibitego.

Ku munota wa 85, Gasogi United yabonye penaliti ku ikosa ryakorewe Niyongira Danny maze iterwa na Buno Guy Herve arayinjiza, umukino urangira ari igitego kimwe ku busa.

Uyu mukino urangiye, abakunzi ba Gasogi United bashyikirije abaturage bo mu Karere ka Gasabo ubwisungane mu kwivuza bufite agaciro ka miliyoni 2 Frw.

Ibitego bya Kiyovu byatsinzwe na Mugenzi Bienvenue, Hakizimana Felicien na Muzamiru Mutyaba.

Uko indi mikino yagenze

  • Rwamagana City 0-1 Gorilla FC
  • Bugesera FC 1-3 Kiyovu sports
  • Gasogi United 1-0 Mukura
 
 Aug 21, 2022 - 01:44