Cassa Mbungo yongereye amasezerano muri AS Kigali 

Nyuma yaho umwaka w'imikino wa 2022-2023 urangiye, ikipe y'abanyamujyi ititwaye neza ndetse ikaba yitegura umwaka utaha w'imikino, bisa naho itarahitamo uko izakomeza mu mwaka utaha, yahisemo gukomezanya na Andre Cassa Mbungo nk'umutoza mukuru.

kwamamaza

Ikipe ya AS Kigali itaratangira imyitozo, yagiranye amasezerano y'imyaka ibiri n'umutoza Cassa uyigarutsemo ku nshuro ya gatatu ndetse mu myaka yayitoje akaba yarayihesheje ibikombe bibiri by'Amahoro.

Uyu mutoza yatwaye ibyo bikombe byombi mu mwaka wa 2013 no muri  2021-2022 ndetse muri uwo mwaka anatwarana nayo igikombe kiruta ibindi mu Rwanda cya 'Super Cup' batsinze ikipe ya APR FC.

Cassa agiye gutoza iyi kipe iheruka gutandukana na bamwe mu bakinnyi bayo barimo Ntwari Fiacre wasinye muri TS Galaxy, Edward Satulo wagiye muri Bandari FC yo muri Kenya, ndetse na Kwitonda Ally wagiye gukinira Police FC. 

Hari kandi myugariro Manzi Thierry wasinyiye Al Ahly Tripoli, Niyonzima Olivier ‘Seif wagiye muri Kiyovu Sport, hakiyongeraho Kalisa Rachid na Mugheni Fabrice basoje amasezerano yabo muri AS Kigali.

@ Iman Isaac Rabbin/Isango Star-Kigali. 

 Jul 27, 2023 - 09:26