Thomas Tuchel yirukanywe nk’umutoza wa Chelsea

Chelsea FC yirukanye Thomas Tuchel nk’umutoza mukuru, nyuma yo gutsindwa 1-0 na Dinamo Zagreb mu mikino wa mbere wa Champions League.

kwamamaza

Umuyobozi wa Chelsea yananiwe kwihanganira Tuchel nyuma yo gutsindwa muri Champions League no muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, kuko yatsinzwe na Leeds na Southampton (2-1).

Mu itangazo ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe bagize bati :" Mu izina rya buri wese ufite inshingano muri iyi kipe ya Chelsea FC, turatangaza ko dushimira Thomas n’abo bakorana bose ku bw’imbaraga zabo bakoresheje mu gihe bamaranye n’iyi kipe."

Yongeyeho ati "Birakwiye ko Thomas tuzakomeza kumuha icyubahiro nk’uwagize uruhare mu mateka ya Chelsea kuko yatwaye igikombe cya Champions League, Igikombe cya Super Cup ndetse n’igikombe cy’isi cy’amakipe mu gihe twari kumwe.

Rivuga kandi ko ba Nyiri- Chelsea bashya bamaze iminsi ijana bafashe iyi kipe kandi ko bakomeje gushaka icyayiteza imbere, impamvu isobanura ko aricyo cyatumye banzura gusezerera umutoza Tuchel.

 Rinavuga ko abakozi bandi bashinzwe gutoza barakomeza gutoza iyi kipe kugira ngo bafashe abakinnyi gutegura imikino iri imbere, mugihe hagitegerejwe umutoza mushya.

Ubu buyobozi bwatangaje ko buzatangaza umutoza mushya wa Chelsea mu gihe kitarambiranye kandi ko nta bindi bizatangazwa kugeza hashyizweho umutoza mushya.

Tuchel yasimbuye Frank Lampard muri Mutarama 2021 atwara igikombe cya Champions League nyuma y’amezi ane gusa ahageze.

Uyu mutoza wari ufite inshingano zo kuzatwara igikombe cya Shampiyona mu Bwongereza, yaguriwe abakinnyi bakomeye barimo na Romelu Lukaku, gusa kubera kutamukoresha neza ahombera ikipe.

Tuchel yatsindiwe ku mikino ya nyuma ya FA Cup na Carabao Cup, hombi atsindwa na Liverpool kuri penaliti.

Abayobozi bashya ba Chelsea bayobowe na Todd Boehly, bashyigikiye uyu mutoza Tuchel ku isoko ryo muri iyi mpeshyi, bakoresha akayabo mu kumugurira abakinnyi barimo Wesley Fofana, Marc Cucurella, Raheem Sterling, Kalidou Koulibaly, Pierre-Emerick Aubameyang n’abandi.

Amakuru avuga ko amafaranga bashoye ari yo ya mbere menshi yashowe n’ikipe mu gihe kimwe igura abakinnyi muri Premier league.

Uyu mutoza asize Chelsea ku mwanya wa gatandatu muri shampiyona, nyuma yo kwirukanwa agomba guhabwa miliyoni 20 z’amayero z’imperekeza hashingiwe ku masezerano ye yaburaga umwaka umwe ngo arangire.

 Sep 7, 2022 - 13:45