Gakenke: Hashyizweho umunsi wo kunywa kawa ku bayihinga ' Coffee day'.

Abatuye mu mirenge ihigwamo ikawa baravuga ko batewe ishema no kuba nabo basigaye bayinywaho mugihe mbere bayihingiraga abanyamahanga gusa. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko nyuma yo kubona ko abayihinga batazi ukwimera bashizeho umunsi bagomba kuyinywaho, cyane ko mur’aka karere hazanywe imashini iyitunganya.

kwamamaza

Imiryango ituye mu mirenge nka Ruli na Coko yo mu karere ka Gakenke isanzwe yarashize imbaraga mu guhinga igihingwa ngenga bukungu cya Kawa.

Mu minsi yashize, abatuye muri ibi bice bakunze kumvikana bavuga ko nubwo kawa bayihinga biyushe akuya, abenshi batizi uko imera.

Umwe yagize ati: “ ntwari dufite ipfunwe cyane kuko tutari tuzi uko ikawa imeze kandi twiyushya icyuya tuyihinga.”

Icyakora ubu barishimira kuba ibyari inkuru byahindutse amateka, aho  uyu munsi bishimira  ko icyanga cya kawa beza, bagisangira n’abanyamahanga.

Umwe ati: “Ubu ikawa yadusanze hano iwacu, nta kibazo tuyifatira ku gihe. Ubu turi kunywa….rwose nta kibazo dufite.”

Undi ati: “Bidutera ishema kuko ikawa yaraturushaga tutamenya uko bigenda, none ubu yaradusanze, biratworohera cyane.”

“ kandi baduhaye umunsi wok u yinywa, buri wa kane hari uburyo bwo kuyinywa.”

“ ubu turayibona, barayitunganya, bakayikaranga, bakayiduha tukajya kuyinywa. Ubu uyu munsi turayihinga tukanayinywa rwose.”

MUBERA Celestin; umuyobozi w’a koperative Dukunde kawa Musasa yo mu murenge wa Ruli, aba bahinzi bibumbiyemo,  avuga ko babishobojwe nuko hari imashini utunganya umusaruro wa kawa yazanywe mu gakenke kuko mbere kuyihatunganyiriza bitashobokaga.

Yagize ati: “Imashini twazanye muri Dukunde kawa ikaranga ikawa, ibilo 100 mu isaha ariko igenda ikaranga ibiro 25 mu minota 15.”

“ urumva ko mu bikorwa by’iterambere bya koperative ndetse no kuba ubu ngubu umuhinzi atakijya gushakira ikawa impande n’impande, yaba Kigali, yaba Musanze, ahubwo akayibona iruhande rwe kuri koperative ni inyungu zikomeye ku munyamuryango wa koperative ndetse n’undi uteri umunyamuryango ari uturanye nayo.”

NIYONSENGA Aime Francois; Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Gakenke, avuga ko hashizweho umunsi wiswe ‘sogongera kawa, kugira ngo abaturage bayibone biboroheye nyuma yo gusanga bayihinga ariko ikanyobwa n’abanyamahanga, bo bakinywera Urwarwa kandi  kawa ari ingira kamaro ku buzima.

Ati: “Koko byagiye biba ikibazo kenshi kubirebana nuko usanga abaturage bahinga ikawa bagakenera kunywa urwagwa. Ugasanga icyitwa kunywa ikawa batacyumva, batakizi.”

“ ariko kugira ngo ikawa irusheho kwitabwaho, nibwo bukangurambaga bwakoze kur’aba banyenganda bacuruza ikawa. Ubundi muri gahunda z’akarere ka Gakenke ni uko buri cyumweru dufite umunsi wa kawa ‘Coffee day’.”

“Uwo munsi wa kawa ni uwo gukora mu ikawa ariko buri ruganda kuko rukorera muri zone rukaba rwateguye n’ikawa yo kunyobwa kugira ngo bahe ba baturage noneho bumve ya kawa ba bazungu bakenera uko iteye.”

Abaturage bagaragaza ko kuba bayihinga bazi ibyiza byayo, hakiyongeraho kuba barumvize n’icyanga cyayo, bikaza nyuma y’amafatanga bayikuramo, cyane ko yamaze kugera ku masoko meshi hirya no hino, bibongerera imbaraga zo kuyikorera.

Umwe ati: “ kuyikorera mba numva mfite imbaraga, ndetse no kwikorera ubwatsi nyisasira!”

Muri icyi cyumweru honyine, amakoperative ahinga kawa muri aka karere amaze kwakira abanyamerika ijana bari baje kureba uko zihingwa, bakorera ubucurizi bwazo muri America. Ibi bishimangira ko byongereye agaciro kawa ndetse n’ak’ umuhinzi wayo.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Gakenke.

 May 11, 2023 - 13:04