Gakenke: Abahinzi imbuto n’imboga bahuraga n'igihombo, barashima ko begerejwe isoko

Abaturage bo mu mirenge ya Nemba na Kiviruga bavuga ko bahingaga imboga n’imbuto ariko umusaruro wabo ugapfira mu rugo kubera gusabwa gukora urugendo rurerure kugira ngo bawugeze ku isoko, barashima ko baryegerejwe. Nimugihe Ubuyobozi bw’aka karere bubasaba kwibumbira mu matsinda nk’uburyo bwabafasha guhaza iryo soko.

kwamamaza

Ubusanzwe abahinzi b’ imboga n’imbuto bo mur’iyi mirenge bavuga ko umusaruro wabo baburaga aho bawerekeza, rimwe na rimwe ukabapfira ubusa kubera intera ndende yari hagati yabo n’ amasoko.

 Umwe muribo waganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star, yagize ati: “ twarahingaga noneho niba wahinze nk’amashu ugasanga kuyajyana ku isoko mu Gakenke ni ikibazo.”

 Undi ati: “ byatugoraga ndetse rimwe na rimwe inyanya zikaguma mu rugo noneho ugasanga zimwe ziri gupfa ubusa bitewe n’uko ku isoko habaga hari urugendo rurerure.”

“ ukuntu umuhinzi yagorwaga, urabona umusaruro yabaga awejeje noneho agafata umwanya wo kuwujyana ku isoko, yakabaye akoramo ibindi.”

 Mur’iki gihe aba bahinzi bo mur’iyi mirenge yombi bubakiwe isoko riri ahanzwi nko muri Buranga , bitezeho kubafasha kugurishirizamo umusaruro wabo.

Umwe yagize ati: “ rwose iri soko ryaziye igihe kandi rizadufasha kwiteza imbere tunazamura igihugu muri rusange.”

 Iri soko ryubatswe ku nkunga y’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa ku bufatanye na Warld Division, ryuzuye ritwaye asanga miriyoni 29 z’amafaranga y’u Rwanda.

 Namara Wherny; umuhuzabikorwa w’uyu muryango mu turere twa Gicumbi, Rulindo na Gakenke, avuga ko aka ari agace k’imisozi miremire kandi yera, bifuza ko keramo imboga nyinshi kandi nziza zikabonerwa n’isoko ahantu nk’aha ku muhanda.

 Yagize ati: “ Iyo urebye aho abahinzi bacu bakorera nko mur’iyi misozi ya Gakenke, turashaka kugira ngo tugere hahandi ibyiza byigura. Ni ukuvuga ko dushaka y’uko bahinga imboga .”

 Niyonsenga Aime Francais; Umuyobozi wungirijwe ushinzwe iterambere ry’ubukungu yasabye abaturage kw’ibumbira mu makoperative kugira ngo beze umusaruro mwiza kandi  uhagije iri soko.

 Ati: “Iyo umuhinzi ahinga ari umwe kugira ngo abone umusaruro mwinshi biragorana. Rero icya mbere, turasaba abahinzi ko bibumbira mu makoperative,  kuko guhingira hamwe bituma n’ubushobozi bwiyongera.”

 Anavuga ko “aho baje gucururiza ni ku muhanda, rero icya mbere bagomba kuba bafite umusaruro mwiza, bakagira isuku ndetse nawo bakawugirira isuku.”

Aka karere ka Gakenke ubusanzwe  kikungahaje ku bihingwa bya kawa, inanasi ndetse n’ibindi….

Uretse kuba abahinga muri izi mpinga z’uruhererekane rw’imisozi yo muri utu turere bishimira ko bagiye kujya bagurishiriza hafi umusaruro wabo, hari n’abavaguva ko aha muri Buranga byoroshye ko bagiye kujya bahaharira hafi. 

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/nAEkkmxlAvI" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

 @Emmanuel BIZIMANA Isango Star mu karere ka Gakenke

 Sep 9, 2022 - 06:25