Ese kwigomeka k' Uburusiya ryaba ariryo herezo ry’abacanshuro ba Wagner?

Ingabo z’Uburusiya zifatanyije na guverinoma ya Syria zatangaje ko zataye muri yombi abayobozi bw’umutwe w’abacanshuro wa Wagner muri Syria nyuma y’uko uyu mutwe ushatse kwigomeka ku Burusiya bitewe n’umuyobozi mukuru Evgueni Prigojine, ku ya 24 Kamena (06). Inzego z’ubutasi z’Uburusiya ziherutse gutangaza ko uyu mutwe wakuriweho ibirego ariko abarwanyi bawo bakomeje guhagarikwa. Ese iri ryaba ariyo herezo rya Wagner nk’umutwe ufitanye amateka mu bya gisilikari n’Uburusiya?

kwamamaza

Ku wa 28 Kamena (06) 2023, nibwo ibitangazamakuru byo mu Burengerazuba bw’isi no muri Aziya byatangaje ifatwa ry’aba bayobozi bakomeye b’umutwe w’abacanshuro Wagner.

Televiziyo yitwa Sky News ikorera muri Émirats arabes unis, yatangaje ko ingabo za Syria n’iz’Uburusiya zafashe abatwanyi benshi b’uyu mutwe wa Wagner bari bari muri Syria, mbere yo kubajyana mu nkambi ya gisilikari y’Uburusiya y’I Hmeimim, muri Latakia.

Ibindi bitangazamakuru byo mu barabu byatangaje ko indwanyi imwe ifite ipeti rya Colonel n’abandi babiri ba Lieutenant-Colonel babaga muri aba baparakomando b’abacanshuro batawe muri yombi nk’uburyo bwo gukumira.

Ikinyamakuru cyo muri Qatar cyongeyeho ko guhagarika abafite imikoranire n’inzego z’ubutasi za Syria byatumye Uburusiya bugenzura umutwe wa Wagner ukorera muri Syria.

Ikigo cyo muri Syria  gishinzwe uburenganzira bwa muntu cyemeza ko umutwe wa Wagner wari ufite abarwanyi 5 000 muri Syria barimo 2 000 baturutse mu Burusiya cyangwa se mu cyahoze ari Repubulika y’Abasoviyeti.

Aba 2 000 basa n’abafite amahitamo abiri, arimo kuva ku butaka bwa Syria bagashaka iyo berekeza cyangwa se kwinjira mu gisilikari cy’Uburusiya. Naho abandi bacanshuro 3 000 ba Wagner b’abanya-Syria bambuwe intwaro, bavanwa mu gisilikari.

Iki kigo kandi kivuga ko n’abandi bantu benshi bakoraba ibikorwa byo kwinjiza abacanshuro muri Wagner bakoreraga mu ntara zitandukanye zo muri Syria bamaze gutabwa muri yombi.

Ibitangazamakuru byaho bivuga ko umutwe wa Wagner wakoreraga mu bice bitandukanye byo muri Syria, ariko abo barwanyi b’uyu mutwe batigeze bagerageza kwigomeka ku ngabo z’Uburusiya zisanzwe ziri muri Syria.

Ibi kandi byiyongeraho kuba n’abarwanyi ba Wagner barwana muri Ukraine bagomba kwamburwa intwaro ziremereye bakoresha mur’uru rugamba zigahabwa abasirikari b’Uburusiya bahanganye na Ukraine.

Gusa kugeza ubu haribazwa byinshi niba koko ibi ari ukuri, kuko bigaragaza ko Uburusiya bwaba buri gusenya uyu mutwe washatse kuwigomekaho ngo uhirike ubutetsi bwa Putin, icyo Evgueni Prigojine; ukuriye Wagner yise guharanira uburenganzira bwabo.

Nimugihe abandi bafata ibi nk’ikinamico, cyane ko uyu mutwe wagize uruhare mu rugamba Uburusiya bwashoje muri Ukraine ndetse ukigarurira ibice bitandukanye by’iki gihugu, cyane mu Burasirazuba bwa Ukraine, bakabifata nko gushaka kurangaza amahanga muri ibi bihe Ukraine yagabye ibitero bwo gushaka uko yakwisubiza ubutaka bwayo bwafashwe n’Uburusiya.

Ibi kandi byiyongeraho kuba Umutwe wa Wagner ufite abarwanyi mu bihugu byinshi birimo n'ibya Africa, cyane mu bihugu bifite imikoranire mu bya gisilikari n'Uburusiya.

 Jun 29, 2023 - 12:35