
Amerika yahagaritse Visa ku Barundi: abaturage basaba Leta kwihimura
Aug 4, 2025 - 12:43
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahagaritse by’agateganyo gutanga Visa ku baturage b’u Burundi kubera kutubahiriza kenshi amategeko n'amabwiriza agenga abinjira n'abasohoka ku butaka bwayo. Iki cyemezo cyatangajwe n’Ambasade ya Amerika i Bujumbura ku wa 4 Kanama ( 08) 2025, nticyakiriwe neza na bamwe mu barundi.
kwamamaza
Itangazo ry’iyo Ambasade y'Amerika mu Burundi rivuga ko “Buri Murundi ujya mu mahanga, ajyana n’icyizere cy’umuryango we n’igihugu. Kubaha amategeko agenga Visa si icyemezo cy’umuntu ku giti cye gusa, ahubwo bireba n'igihugu cye. Kubera ko byabaye inshuro nyinshi, Visa ku Barundi zahagaritswe by’agateganyo. Reka twubahirize amategeko kuko ibikorwa by'umuntu umwe bishobora gufungira imiryango igihugu cyose. Twese hamwe, tugomba kurengera amahirwe y’ejo hazaza kuri bose.”
Iri tangazo ntiryishimiwe n'abarundi kuko hari abagaragaza ko guhana byakabaye kuwarenze ku mategeko gusa.
ryakiriwe mu buryo butandukanye n’Abarundi. Bamwe babibonye nk’igihano gikabije, abandi babyakira nk’igisubizo cy’ubuyobozi budahana ababigizemo uruhare.
Uwitwa Laurent Nkeshimana ku mbuga nkoranyambaga yagize ati:" Uwishe amategeko ni we ukwiriye kubibazwa, kugira ngo abandi bajye muri Amerika bisanzuye."
Abandi barundi babifashe nk'agasuzuguro, basaba Leta y'Uburundi gufatira abanyamerika icyemezo nk'icyo Amerika yafashe.
Uwitwa Isaac Mpawenimana, we yagize ati: “Kuki ubutegetsi bw’u Burundi butagira icyo bukora kuri iyi myitwarire y’ubwirasi bwa Amerika ku bihugu byinshi bya Afurika?” Yongeye gusaba ko n’u Burundi bwakumira Abanyamerika baba ku butaka bwabwo binyuranyije n’amategeko, yemeza ko bahari.
Honoré Nihorimbere we yagize ati:"Niba ubujije Abarundi kwinjira muri Amerika, natwe tuzabuza abaturage bawe ( abanyamerika) kwinjira mu Burundi."
Naho uwitwa Nkuye Zachy, we yavuze ko kwinjira muri Amerika atari igitangaza, ko u Burundi nabwo bushobora gufata icyemezo cyo kwihimura.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zikomeje guhangana n'ikibazo cy'abimukira baba muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Guhagarika visa by'abateganyo ku barundi, ntihatangajwe igihe iki cyemezo kizamara.
Gusa Uburundi bwari busanzwe bwarasohotse ku rutonde rw'ibihugu bisabwa kugira icyo bikosora cyangwa Amerika igahagarika visa ku baturage babwo.


kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


