
Impunzi z’Abanye-Congo zimuriwe mu yindi kambi
Jan 5, 2026 - 08:25
Ibihumbi by’impunzi z’Abanye-Congo zahunze intambara ya Wazalendo, FARDC n'ingabo z'Uburundi zari zihanganyemo na AFC/M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane mu turere twa Uvira na Fizi, zimuwe mu nkambi za Rumonge na Gatumba zo mu Burundi nyuma y'uko zari zimaze iminsi zibayeho mu buzima bugoye. Izi mpunzi, zakiriwe kuva ku wa 10 Ukuboza (12) 2025, zibayeho zidafite ubufasha buhoraho bw’ibanze, uretse inkunga nkeya zatanzwe n’abantu ku giti cyabo.
kwamamaza
Mu rwego rwo kwirinda ko izi mpunzi ziba hafi y’umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Leta y’u Burundi, ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), yatangiye kwimurira izi mpunzi mu nkambi ya Ruhigi, iherereye muri kilometero zigera kuri 60 mu majyaruguru ya Bujumbura.
Nubwo hatangajwe ko kwimurwa bigamije kurushaho kubarindira umutekano, Radio Okapi yari yatangaje ko impunzi zimaze kugera i Ruhigi nyuma ko zadi zikomeye guhura n’ibibazo bikomeye by’imibereho, birimo ikirere kitoroshye n’ubuke bw’ibikoresho by’ibanze. Nubwo bavuye mu nkambi z'agateganyo zari hafi y’umupaka, bra makuru ahari agaragaza ko habonetse impinduka zifatika zibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Iki kibazo gikomeje gushyira igitutu ku nzego zishinzwe impunzi n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, basabwa kongera imbaraga mu gutanga ubufasha bwihuse kandi burambye ku mpunzi z’Abanye-Congo ziri mu Burundi, mu gihe imirwano hagati ya FARDC, Wazalendo n'ingabo z'Uburundi zihanganyemo n'abarwanyi ba AFC/ M23 igikomeje.
@ radiookapi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


