
Basketball: hateguwe irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi
Apr 14, 2025 - 15:35
Ishyirahamwe ry'umukino wa maboko wa basketball mu Rwanda (FERWABA) ryateguye irushanwa ryo kwibuka abo mu muryango mugari wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryatumiwemo amakipe yo mu bihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba harimo Uganda, Tanzania na Kenya.
kwamamaza
Irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu mukino wa Basketball, riteganyijwe kuzaba hagati ya tariki 23-27 Mata (04), 2025. Iri rushanwa rikaba ritegurwa n'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Basketball 'FERWABA", ku bufatanye na Komite Olempike.

Iri rushanwa rizakinwa hibukwa abari abakinnyi, abatoza ndetse n'abandi bose bazize jenoside yakorewe abatutsi 1994, bari bafite aho bahuriye n'uyu mukino ndetse n'abandi batutsi bose bazize jenoside, kugeza ubu harabarurwa abanyamuryango ba Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bamaze kumenyekana ni aba bakurikira:
1. Ntarugera Emmanuel (Bitaga Gisembe)/ESPOIR B.B.C
2. Rugamba Gustave (yari n’Umubitsi w’ikipe)/ESPOIR B.B.C
3. Rutagengwa Mayina Aimable/ ESPOIR B.B.C, UNR 4. Rubingisa Emmanuel (bitaga Mbingisa)/ ESPOIR B.BC
5. Kabeho Augistin (bitaga Tutu) / ESPOIR B.B.C 6. Munyaneza Olivier (bitaga Toto) /ESPOIR B.B.C
7. Nyirinkwaya Damien (Umutoza) /ESPOIR B.B.C
8. Mutijima Theogene (bitaga Riyanga) /ESPOIR B.B.C 9. Murenzi J.M.V. / ESPOIR B.B.C
10. Hitimana Nice /ESPOIR B.B.C
11. Mukotanyi Desire / ESPOIR B.B.C
12. Twagiramungu Felix (bitaga Rukokoma)/ ESPOIR B.B.C)
13. Mutarema Vedaste / ESPOIR B.B.C
14. Rutagengwa Jean Bosco / ESPOIR B.B.C
15. Kamanzi (bitaga Major)/ ESPOIR B.B.C
16. Munyawera Raymond/ ESPOIR B.B.C
17. Gatera Yves /ESPOIR B.B.C
18. Kabayiza Raymond (Membre Fondateur ESPOIR BBC)
19. Florence (bitaga Kadubiri)/ MINITRAPE B.B.C
20. Esperance /Nyarugenge BBC, MINITRAPE BBC
21. Gasengayire Emma /UNR
22. Mugabo Jean Baptiste / INKUBA BBC, OKAPI BBC 23. Rutabana / INKUBA BBC, OKAPI BBC
24. Cyigenza Emmanuel / INKUBA BBC, TERROR BBC 25. Christian / INKUBA BBC
26. Rutare Pierre (President INKUBA BBC)
27. Nshimayezu Esdras /UNR
28. Nzamwita Tharcisse / MINIJUST BBC
29. Siboyintore /MINIJUST BBC 30. Masabo/Inkuba BBC.
Ubwo iri rushanwa ryaherukaga kuba mu mwaka ushize, guhera ku ya 19-20 Mata (04) 2024, ryegukanywe n'ikipe y'APR BBC mu bagabo ndetse n'abagore .
Iri rushanwa rya 2025, rizitabirwa n'amakipe 4 ya mbere ku rutonde rwa shampiyona y'icyiciro cya mbere ibyiciro byombi (abagabo n'abagore).
Mu bagabo ni APR, REG, Tigers, Patriots mu bagore ni Kepler, REG, APR, IPRC-Huye, mu gihe amakipe azaturuka hanze y'u Rwanda ataratangazwa.



@ Darius Shumbusho/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


