Hari ibihuha ko Jose Mourinho utoza AS Roma yajya gutoza ikipe ya Portugal.

Tiago Pinto; Perezida ya AS Roma yatangaje ko biteguye ibihuha bivuga Jose Mourinho utoza iyi kipe yifuzwa nk’umutoza w’ ikipe y’igihugu ya Portugal, agimbuye Santos uherutse gusezera mu nshingano ze z’ubutoza bw’ikipe y’umupira w’amaguru y’iki gihugu.

kwamamaza

Mu kiganiro, Pinto yagize ati: “iyo mufite umutoza nka Mourinho, muhora mwiteguye ibihuha. Mu mezi 18 ashize, si inshuro ya mbere  indi kipe cyangwa federasiyo imwifuza.”

”Ndi umunyaportugal, igihe cyose ikipe ya Portugal ishaka guhindura umutoza, ivuga ibya Mourinh. Ariko tuzakomezanya."

Fernando Santos,  watizaga ikipe y’igihugu cya Portugal yatangiye inshingano ze muri 2014 ariko yeguye ku butoza ku ya 15 Ukuboza (12) Umwaka ushize w’2022, nyuma y’iminsi 5 gusa ikipe y’iki gihugu isezerewe mu mikino y’igikombe cy’isi cya 2022 n’ikipe y’igihugu cya Maroc iyitsinze igitego kimwe ku busa (1-0).

Kugeza ubu, amakuru avuga ko Umutoza José Mourinho ari we uri ku mwanya wa mbere mu bifuzwa ko bahita bafata iyi kipe y’igihugu, agasimbura umutoza Santos ariko nk’umutoza w’agateganyo.

Mourinho uzuzuza imyaka 60 ku ya 26 Mutarama (1) uyu mwaka w’2023, yageze I Roma mu mpeshyi ya 2021 ku masezerano yo gutoza ikipe ya AS Roma azarangira 2024.

@ AFP

 Jan 3, 2023 - 15:00