
Canal+ yashyizeho uburyo bufasha abakiliya kuryoherwa n’iminsi mikuru
Dec 18, 2023 - 11:54
Sosiyete icuruza amashusho ya canal+ yahaye promosiyo abakiriya bayo, ndetse n’abashya bashaka gufata ifatabuguzi ryabo kuko bagabanije ibiciro. Ubuyobozi bw’iyi sosieye buvuga ko iyi poromosiye iri mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kuryoherwa n’iminsi mikuru bareba imikino, sinema n’amakuru atandukanye.
kwamamaza
Ibi byagarutsweho mu mpera z’icyumweru gishize, muri gahunda bise market day, aho mu mpera z’umwaka sosiyete icuruza amashusho ya canal+ yateguriye abakiriya bayo poromosiyo hagamajiwe kubafasha kuryoherwa n’iminsi mikuru bareba amashusho meza kuri canal+.
Sophie TCHATCHOUA; Umuyobozi wa canal + mu Rwanda, yavuze ko ku mafaranga ibihumbi 5 000 gusa bashobora kureba shene zitandukanye za canal+ ku buryo barebaho imipira y’amaguru, sinema, amakuru n’ibindi bibaha ibyishimo.
Yagize ati: “Ugura ibikoresho ku bihumbi bitanu uhereye kuri abonema zamuka, kugukorera installation ni Ubuntu kuva uyu munsi[ ku wa gatanu], urumva kuva uyu munsi ni Ubuntu installation, ni poromosiyo y’iminsi mike, kandi ntabwo ari ibiri muri Kigali gusa ahubwo biri mu gihugu hose kuko turahakorera dufite abakozi mu majyepfo amajyaruguru, uburasirazuba n’iburengerazuba. Ni amahirwe menshi cyane kuko turanamenya icyo abakiriya bacu bakunda ibyo bifuza ni ibintu byiza cyane.”
Ku rundi ruhande, bamwe mu basanzwe ari abakiriya bayo bavuze ko bishimiye iyi poromosiyo.
Aba biyongeraho abandi bavuga ko bumvise iby’iyi poromosiyo bahita bagura ibikoresho bya canal+, bavuga ko bagiye kunezerwa muri iyi poromosiyo.
Muri gahunda ya market day, sosiyete icuruza amashusho ya Canal+ yatangaje ko iyi poromosiyo izarangira mu ntangiro z’umwaka utaha muri Mutarama (01) 2024.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


