Burera:Abahinga hafi y’igishanga cy’urugezi barinubira inyoni zibonera imyaka

Abaturage bahinga imyaka hafi y’igishanga cy’urugezi barinubira ko inyoni ziba muri iki cyanya gikomye zibonera imyaka. Barasaba ko bajya bahabwa ingurane zayo nk'uko ku zindi nyamaswa zo muri parike bigenda. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko butari buziko inyoni n’imisambi byo mu rugezi zonera n’abaturage, gusa buvuga ko bugiye kubisuzuma. Icyakora bunasaba abaturage kubungabunga iki gishanga.

kwamamaza

Ubusanzwe igishanga cy'urugezi kibarizwamo amoko menshi y’inyoni ndetse muri iki gihe cyifashishwa nk’icyanya cy’ubukeragundo.

Abaturage bo mu karere ka Burera, cyane cyane abakorera ubuhinzi hafi yacyo, bavuga ko bonerwa n’inyoni zibamo ariko babuze aho babariza.

Umwe yagize ati:" Imisambi iratwonera keretse Leta itugiriye imbabazi wenda ikareba uko yadufasha."

Undi ati:"nuko watera nk'ibigori hariya ku mwaro, imisambi n'ibishyuhe bikaza bikarya ibigori, bikarishya ibishyimbo cyangwa amajeri uba warateyemo. Iyo tubajije hano mu Mudugudu cyangwa tukabaza n'abo mu Karere iyo badusuye, baravuga ngo ntabwo bafite uburenganzira bwo kuba bakumira imisambi ngo kuko iba iri kuguruka."

"Nigeze kubaza rimwe barambwira ngo nzajye kubaza niba ari muri Kigali ki? ndavuga nti ese mwe ntabwo mwambariza nk'abayobozi, ko umuntu ahingira ubusa ku buryo wenda baduha umuntu noneho yajya yonerwa noneho kuko izo nyamaswa zinjiza amadovise...ariko niba zitayinjiza ni icyanya cya Leta , kuburyo umuturage nawe atabihomberamo."

Basaba ko bafashwa nuko uwonewe n’izi nyoni akajya ahabwa ingurane nk'uko ahandi bigenda. Bemeza ko hari abaterwa igihombo no konerwa n’izo nyoni.

Umwe ati:" umuntu ahinga ashaka kurya kandi buriya ubuhinzi buraduhombwa kuko tuba twashoyemo amafumbire n'iki! Rero nk'abanyamakuru mwatubariza  niba hari ingurane bajya baduha naho twajya kubariza nk'umuntu wangirijwe n'iyo misambi, akagira ahantu ajya kubaza nuko akagira akantu bamuha ... ntiyicwe n'inzara."

" ikibazo cy'imisambi, za nyirajonga nazo zibamo nazo ziratwonera, ibishyuhe bihora mu majeri. Ariko bakizamo ntabwo zatwoneraga cyane ariko ubu birakomye kuburyo nta muntu ukwiye gutinyukamo. imisambi imaze kubamo myinshi, wangira ngo bashyizemo n'izindi nyoni, rwose bajya bagira ikintu batugenera, nifuza ko aribyo kwatubariza."

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga ko butari buzi iby'iki kibazo, ariko bwihaye umukoro wo kugisuzuma kugirango abonewe n’inyoni zo mu gishanga cy'urugezi bajye bishyurwa, nk'uko umuyobozi w’aka Karere, Mme MUKAMANA Soline abitangaza.

Ati:" ariko hari ikibazo kibonetse kuko ntacyo narinzi, ni ubwa mbere mbyumvishe rwose! ubwo twakurikirana tukareba."

" Ni ugukomeza kukibungabunga icyo gishanga na buffer zone ariko by'umwihariko nkuko muzi ko tugira abantu baza kusura inyoni n'imisambi."

Mu gishanga cy’urugeze habarizwamo inyoni z'amoko menshi; zirimo nk’imisambi zimaze kurenga 250, incebebe, isandi n'izindi zitaboneka henshi ku isi.

Iki gishanga gikora ku karere ka Burera, ndetse n' aka Gicumbi, twombi two mu ntara y’Amajyaruguru,

Ubuyobozi bw'Akarere ka Burera busaba abagatuye kubungabunga izo nyoni kugira ngo zororoke zikomeze gukurura ba mukerarugendo.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Burera.

 May 1, 2024 - 13:43