Burera: Uruhuri rw'ibibazo bibangamiye abiga n'abigisha mu kirwa cya Burera

Kubera kubura ubwato bubageza mu kirwa kinini mu kiyaga cya Burera no kuba nta mudasobwa ikigo cy’amashuri cya Birwa kigira ni urundi ruhuri rw’ibibazo biba imbogamizi yo gutanga uburezi bufite ireme. Ubuyobozi bw'Akarere buvuga buzirikana ibibazo abarezi n’abiga mu birwa barimo ndetse hari ibibatunguye bagiye gukurikiraba by’umwihariko.

kwamamaza

Birwa ya mbere ni ikirwa kiri rwagati mu kiyaga cya Burera giherereye mu karere Burera. Abarimu bigishayo baturaka hakurya imusozi kuburyo bibasaba gufata ubwato bwa buri munsi kugirango bajye gutangayo uburezi.

Ariko bavuga uruhuri rw'ibibazo rubangamira imyigishirize birimo kubura ubwato bubagezayo, kubura ibikoresho by’ikoranabunga n’ibindi.

Umwe mu barimu twaganiriye yagize ati: “Mbyuka kare nka saa kumi na mirongwine. Ubwo biransaba gukora urugendo rurerure, wenda nagera hariya nkabura n’ubwato, rimwe na essence yanashize noneho ugasanga biranze.”

Undi ati: “ikibazo ni ukwambuka ariko urabona hano haba imiyaga myinshi cyane ihurirana kuko hari iva ku butaka n’iva mu kiyaga.”

Gukoresha ikoranabuhanga ni inzozi kuri bo!

Uhereye kuri Jean Felix Ntibazirikana uyobora iri shuri rya Birwa ya mbere riri mu murenge wa Kinoni, avuga ko kubera nta bikorwaremezo by’ikoranabuhanga bibayo atira mudasobwa yo kumufasha mu kazi ke, yabura kagapfa.

Yagize ati: “ nanjye iyi ubona aha niyo natiye ku kindi kigo. Turasaba leta ko yaduha imashini nuko natwe abana bacu bakamenya ikoranabuhanga.”

Iruhande rw’ibi, hari n’ abarimu bamaze kwibagirwa uko mudasobwa zikoreshwa kubera abenshi baziherukaho bacyiga.

Umwe ati: “kubera kutayimenyera cyangwa kutayikoresha, nanjye hari utwo nibagiwe.”

Ibi bigaragaza ishusho rusange y’ abana bavukiye kandi biga kuri iki kirwa ndetse naho bageze mu bijyanye n’ikoranabuhanga risaba ko buri wese aryisangamo atiriwe abaza.

Ntibazirikana, yagize ati: “cyane ko umwana uvuye aha, kubona machine bwa mbere, birumvikana ko abandi baba baramusize.”

Ibizamini bikorwa mu gihugu cy'u Rwanda bihuye nibyo abiga mu kirwa bakora. Ntibazirikana Jean Felix avuga ko ibyo bibazo bituma nta musaruro batanga mu mitsindire y’abanyeshuli.

Ati: “imitsindire ntabwo ihagaze neza kubera imbogamizi nababwiye.”

Bimwe mubyo babona nk’ibyakemura ibi bibazo birimo kubegereza ikoranabuhanga, kubaka kuri iki kirwa amacumbi y’abarimu, cyangwa bagahabwa ubwato buzima buhoramo essance kuko banatinya ko ubwo bafite buzabaroha…n’ibindi.

Umwe yagize ati: “bakunganira abaturage mu buryo bwo kubona ubwato bikaborohera kwambuka, n’abarezi bakaza kuboneraho. Cyane ko na moteri usanga iri kurangiza mandate, n’ubwato burashaje, rero dufite impungenge ko isaha n’isaha ubwo bwato bushobora kuba bwanaroha abantu.”

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuli yunzemo ati: “habonetse ubushobozi batwubakira amacumbi.”

MUKAMANA Soline; uyobora akarere ka Burera, avuga ko bazirikana cyane ikibazo cy'uburezi cyo muri iki kirwa.

 Icyakora yongeraho ko batari bazi uko umuyobozi waho agitira mudasobwa. Avuga ko hari ibigiye gukurikiranwa by'umwihariko kuko hari ibyo nawe agomba kuba afite.

Ati: “icyo kibazo ntabwo narinkizi! Byo abandi bayobozi bose, nkuko abandi babona ibibafasha mu kazi, ibyo byo ndaza kubikurikirana turebe uburyo yabaho nk’abandi kuko mudasobwa n’abandi bose barazifite. Iki cyo ndaza kugikurikirana ku buryo bw’umwihariko.”

Ishuri rya Birwa ya mbere riri mu kirwa cyinini cya Burera ryatangiye muri 1972. Abarimu benshi bacigisha mo baturaka mu murenge wa Rugarama wo muri aka karere ka Burera, hakurya yaya mazi magari.

Iruhande rw’ibibazo bibangamiye uburezi bwaho birimo ibifata imyigire n’imibereho myiza y’abanyeshuri, haniyongeraho ko amazi akoreshwa mu kugaburira aba banyeshuri ari ayo mu kiyaga.

@Emmauel BIZIMANA/ Isango Star - Burera.

 Sep 25, 2024 - 11:23