Burera: Abari guhinga amasaka bari gucibwa amafaranga abandi bagafungwa n'inzego z'ibanze

Abahinzi bo mu bice bitangukanye mu karere ka Burera barinubira ko uri guhinga amasaka ari gucibwa amafaranga abandi bagafungwa n'inzego zibanze zibegereye nyamara aricyo gihingwa cyera iwabo kikabateza imbere.

kwamamaza

Aba bahinzi bo mu bice bitandukanye by'akarere ka Burera mu mirenge ya Cyanika na Kagogo muri aka karere, baravuga ko bahangayikishijwe nuko muri iki gihe cyo kubiba abari guhinga amasaka bari gucibwa amafaranga abandi bagafungwa n'inzego z'ibanze.

Ngo bashingiye kuri izo ngaruka hari abafashe icyemezo cyo kwitwikira ijoro, bakarara bayahinga cyane ko aricyo gihingwa bahinga aha iwabo kikera neza kikabateza imbere.

Ni ikibazo ubuyobozi bw'akarere ka Burera, butagize icyo butangaza, kuko munshuro zose twagerageje gushaka kuvugana n'umuyobozi w'aka karere ndetse n'umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, nta n'umwe wabonetse ngo yemere kugira icyo akivugaho kuva mu minsi 3 ishize.

Icyakora umuyobozi w'intara y'Amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Mourice, avuga ko agiye kwikurikiranira iki kibazo hakamenyekana neza impamvu yabyo ngo kuko guhinga amasaka mu Rwanda bitabujijwe.

Ati "ayo makuru ntayo nari mfite ariko reka mpite mbikurikirana vuba, nanjye ntabwo nari mbizi ko batangiye no kubiba amasaka igihe cyabyo cyageze".

Igice cy'Intara y'Amajyaruguru by'umwihariko aha mu karere ka Burera abenshi  iterambere ry'ubukungu barikesha ubuhinzi bw'amasaka cyane ko ari n'akarere gatunzwe n'ubuhinzi kukigero cya 92%.

Abenshi mu bagatuye barakibaza icyerekezo mu buhinzi mugihe ugerageje guhinga amasaka agafungwa abandi bagacibwa amafaranga atagira n'inyemezabwishyu. 

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star Burera

 Feb 5, 2024 - 10:27