
Burera: Hakozwe urutonde rw’abagore bananiranye batumye abagabo bahukanira Uganda
Oct 9, 2024 - 07:51
Abatuye mu murenge wa Rugengabare baravuga ko hari urutonde rwakozwe mu tugali ruriho abagore bananiranye barara mu tubari. Ibi b yatumye hari abagabo bahukanira mu gihugu cya Uganda kubera kurambirwa amajoro. Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko hari gahunda yo gukomeza kwigisha abaturage kutijandika mu ngeso z’ubusinzi. Bunavuga ko mugihe abagore barengeye, abagabo bakwiye kubajyana mu mategeko nabo bagahanwa.
kwamamaza
Abagore bavugwa ni abo mu murenge wa Rugengabare, cyane cyane mu kagali ka Mucaca, mu karere ka Burera. Abagabo bashimangira ko hari abagore bageza saa munani z’ijoro bakiri mu kabari ndetse bituma hakorwa n’urutonde rwabo ariko ntihagira igihinduka.
Bavuga ko byaviriyemo abagabo kwahukanira mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.
Umwe yagize ati: “ abagore baranywa bakageza saa saba, saa sita…ndetse byageze ubwo babashyira ku rutonde rw’abananiranye. Noneho kuko umugabo aba azi ngo ararwana bamufunge, benshi bagiye batoroka. Rimwe wumva ngo bari mu bihugu by’abaturanyi, abandi bagiye hehe…iyo za Bugande bakagenda! Hari umugore watashye bwije nuko umugabo amuvugishije maze umugore akubita urugi umugeri. Umugabo yamukubise amashoka abiri nuko aba rapfuye!”
Undi ati: “ benshi baragiye [abagabo] nonese umugore arataha saa yine nuko wamuvugaho ngo ndajya kuri RIB! Noneho umugabo akavuga ati ‘aho kugira ngo nzafungwe reka mbe nigendeye’, maze ukaba wigiriye Mbarara. Mbese abagore bashaka kuba abagabo, ngo abagabo babe abagore kandi ntabwo byashoboka.”
Hari abasaba inzego zishinzwe ubutabera nk’ubugenzacyaha ndetse n’ahandi bakira ibirego bwa mbere gusuzumana ubushishozi amarira abagore bazana iyo bagiye kurega. Ibi ariko bikiyongeraho kubigisha abagahinduka.
Umwe ati: “cyane cyane RIB izabisuzume, yumve n’abagabo kuko iyo abagore bagiye gutanga ikirego cyabo bahagera barira nuko bakareba amarira.”
Undi ati: “habaho ubujyanama nuko wenda bakabajyana ahantu nuko bakabagira inama, cyanwa buri munsi hakaba inama kuri bo!”
Icyakora hari abagore bavuga ko atari bose bitwara guty, ndetse bagasaba bagenzi babo kuzuzanya nabo bashakanye.
Umwe yagize ati: “ntabwo ari bise kuko umuntu wumva azagira iterambere mu rugo rwe, azubaha umugabo nuko n’umugabo yubahe umugore. Ntabwo ari hose ariko abagore ni benshi.”
Icyakora Mwanangu Theophila; umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, avuga ko bakomeje kwigisha abijandika mu ngeso y’ubusinzi. Gusa anasaba abababo gutinyuka kugaragaza ihohoterwa bakorerwa, aho guhunga igihugu cyabo bakahukanira mu Buganda.
Yagize ati: “dukomeje kwigisha abaturage ko bagomba kwirinda ingeso z’ubusinzi, konona umutungo bawujyana mu businzi. Umugabo wumva afite ihohoterwa akorerwa n’umugore, nawe arengerwa n’amategeko kuko hari amategeko ahari ahana ihohoterwa iryo ari ryose.”
Hari abasanga hari urundi rugendo rwo kwigisha neza ihame ry’uburinganire ndetse no gushiramo imbaraga nk’izashinzwe mu kwereka abagore uburenganzira bwabo no kwitinyuka, nabyo bikerekwa n’abagabo bahohoterwa bagatinya kujya kurega abagore bitwaje ko ay’umugabo atemba ajya munda.
Gusa hirya no hino ingero zigaragaza ko bishimira aho ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bigeze. By’umwihariko ariko, bamwe mu bagore banenga bagenzi babo bitwaza iri hame nuko bakarengera bagahohotera abagabo.
Ibyo babigereranya no guhabwa intebe yo kwicaraho ahubwo bakayihagararaho.
Nubwo ngo hari aho bagerageza kwigisha mu nteko y’akagali bakanakora urutonde rw’abagore bakwiye kwisubiraho, ngo abenshi mu babwirwa ntibaba banayitabiriye Aahubwo ikazamo abagabo babo gusa.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Rugengabare - Burera
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


