Burera: Guhagarika kubaka umuhanda bemerewe byadindije iterambere ryabo.

Abatuye mu murenge wa RUGENGABARE wo mur’aka karere barasaba ko ibikorwa byo kubaka umuhanda bari bemerewe kuko wageze iwabo urahagarikwa none bikaba bikomeje kudindiza iterambere ryabo. Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buravuga ko buri gukorana n’itsinda ry’abatekinisiye kugirango imirimo yo kubaka uwo muhanda isubukurwe.

kwamamaza

Abaturage bo mu murenge wa Rugengabare bavuga ko bari bashimishijwe nuko umuhanda bari bitezeho kubateza imbere wari watangiye gukorwa, ariko wagera iwabo bita i Paris ugahita uhagararira aho.

Bavuga ko ibyo byabaye inzitizi ku iterambere kuri bo n’abace batuyemo.

Umwe ati: “mu mwanya wakageze I Paris, hakurya muri Gakenke bigakomeza bikagera I Gashaki …imbaraga zarabuze.”

Undi ati: “ntiwagura imyaka kandi amafaranga yo turayafite  ariko ntacyo yakumarira. Urugero:nk’ubu mu minsi yashize naguze nka toni nke’ebyiri z’ibigori nuko zinungirwa mu rugo kubera kubura uko babitwara [ikibazo cy’ umuhanda ].”

Bavuga ko bakomeje gusigara mu iterambere mugihe abatuye muri Rugendabare bari bafite ubushake n’imbaraga zo kwiteza imbere babinyujije mur’uyu muhanda wahagarariye aho. Impamvu ikomeye ituma basaba ko wakorwa.

Umwe yagize ati: “iyi saha ntawe utagura moto uko uri kutureba hano! Ariko ntabwo wayigura nta muhanda wayishyiramo! Nta n’igare wagura kuko ntaho warinyuza! Ni imisozi.”

Undi ati: “ kuba tudafite umuhanda, iterambere riradindira. Kugira ngo uvane umutwaro hano uwujyane mu birometero nka 200 wikoreye ku mutwe kandi wunguke 20 ku kilo , nta terambere ryaboneka vuba. Rero uyu muhanda urabangamye cyane. mudusabiye tukabona uyu muhanda mwaba mugize neza.”

Mundorwamo y’ubuyobozi bw’akarere ka Burera nabwo bugaragaza ko kuba uyu muhanda utarakomeje byadindije ubuhahirane n’utundi turere.

Gusa buvuga ko  byatewe n’ubushobozi ariko hamwe n’itsinda ry’abatekinisiye b’Akarere, hari kurwebwa uko wakorwa, nkuko NSHIMIYIMANA Jean Bapatiste; umuyobozi w’agateganyo w’aka karere abitangaza.

Ati: “Turaza gukorana n’itsinda ry’abakozi bacu nuko twongere tuhasure. Turi gushaka ingengo y’imari ndetse n’ubundi buryo busanzwe bw’imiganda ihuriweho n’abaturage nuko dukomeze ibikorwa, cyane cyane ko n’ubundi ni umuhanda uduhuza n’ uwa Mubuga, Rugengabare na Gakenke.”

“rero turaje dusubukure ibikorwa bijyanye n’ubushobozi n’ingengo y’imari iba yabonetse. Turabyitaho cyane kuko urabona ko koko ari ikibazo.”

Abenshi muri Rugengabare, iterambere ryabo  rishingiye ku buhinzi n’ubworozi. Gusa hari n’abashakishiriza mu bushabitsi bw’ubucuruzi buciriritse ndetse no kurangura imyaka nabo bakayigemura hirya nohino.

Ariko ibyo byose bibangamirwa no kutagira uyu muhanda kuko akenshi usanga amafaranga y’inyungu arutwa nay’ikiguzi cy’urugendo rwo kuvana cyangwa kujyana ibyo bicuruzwa mu bindi bice.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star- Rugengabare - Burera.

 Sep 18, 2023 - 22:10