
Burera: bemeza ko kureka kanyanga bigoranye kuko ari mu kigega cyayo
Feb 11, 2025 - 09:24
Nubwo abatuye mu murenge wa Cyanika basabwa kureka burundu ikiyobyabwenge cya Kanyanga, hari n’abavuga ko bigoye kuko ari nko mu cyigega cyayo.
kwamamaza
Ubusanzwe iyo utembera mu bice bimwe na bimwe by’Umurenge wa Cyanika wo mu Karere ka Burera, ukaganira n’abahatuye bakubwira ko ikiyobyabwenge cya kanyanda giteje ikibazo cy’umutekano muke.
Umwe yagize ati: “ iyo abantu banyoye inzoga y’inkorano ya Kanyanga bituma bayoba ubwenge nuko bagakora habaye intambara mu rugo, bakarwana nuko hakaba amakimbirane mu rugo, hakabamo ko badahahira ingo zabo.”
Undi ati: “ibibi bya Kanyanga ni byinshi kuko irwaza abantu nuko bakabyimba umubiri! Yewe ibibi biriho ni byinshi.”
“abana barushaho kugwingira, kuko baba bazinyoye n’urugomo ruriyongera.”
Bagaragaza ko ahanini Kanyanga ituruka mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda ndetse ahanini ikazanwa n’urubyiruko.
Umwe ati: “ni abantu b’insoresore bagerageza kunyura inzira zitemewe, ntiwamenya kuko n’inzego z’umutekano….”
Gusa iyo uganiriye n’urubyiruko bakubwira ko bigoye ko ihacika burundu kuko babifata nk’abari mu kigega cyayo.
Umwe ati: “ntabwo byakoroha pe!”
Undi ati: “ahubwo ni ikigeragezo rwose kuko ikindi kigezweho n’abafumbira basigaye bariyizira, bazizanye.”
“ buriya ikibazo cy’Abanyaburera baravuga ngo ino ni mu kigega cya Kanyanga! None?! Ngo ni ikigega ngo ni ukugenda bakavoma. Abakecuru bose usanga bari kuvuga ngo unzanire ka kamari ngo acurike inzoka!”
Gen (Rtd) James Kabarebe; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ushinzwe ubufatanye n’Akarere, ndetse akaba n’imboni y’akarere ka Burera, ashikngiye ku kuba kanyanga iri mu bibasindiza, asaba ubufanye abahatuye kugira ngo ihacike.
Ati: “ndagira ngo kanyanga tuyamagane. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika arashaka ko mwamagana kanyanga mu karere ka Burera kandi birashoboka. Kuyamagana mukagira ubuzima bwiza, mugakora ibintu byiza, mukava mu kwica imibiri yacu tuyicisha kanyanga.”
“Inzego z’umutekano zirahari, abayobozi barahari, abafatanyabikorwa barahari, ntacyatubuza gutera imbere mugihe dufite imitekerereze myiza. Buri muturage wese abe ijisho ry’inzego z’umutekano, abatungire agatoki kugira ngo turandure iyi kanyanga.”
Hari n’abavuga ko uretse kuba ikiyobyabwenge cya kanyanga cyoreka benshi biganjemo urubyiruko, bitewe nuko aka Karere gafite imirenge ihana imbibi n’igihugu cy’abaturanyi cya Uganda bikaborohera kuyinjiza mu buryo bworoshye.
Hari n’abavuga ko umubare munini bafungwa bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Kanyanga.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Burera.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


