Burera: Barasaba ikiraro cyambukiranya igishanga kitemewe kwambukwa.

Abatuye mu mirenge iri hakurya y’igishanga cy’Urugezi barasaba kubakirwa ikiraro cyo mu kirere kuko kunyura mu gishanga bitemewe murwego rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Bavuga ko bakomeje guhura b’imbogamizi zirimo kubura uko bahahirana hagati yabo. Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko nabwo bwasanze inzira yo mu kirere ariyo ikwiye gukorwa, gusa ku bufatanye na MININFRA barigukora ubuvugizi ku bufatanye.

kwamamaza

Akarere ka Burera kari kugirana ibiganiro n’abafanyabikorwa bako, ariko hibandwa kubyateza imbere abagatuye, gukemura imbogamizi bahura nazo ndetse n’ibindi.

Ibyo byatumye abatuye mu mirenge iri hakurya y’igishanga cy’Urugezi  bagaragaza ko kucyambuka ari nk’ihurizo mugihe bitemewe kukinyuramo kubera kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Umwe mu batuye muri iyo mirenge yabwiye Isango Star ko “hakurya y’icyo gishanga hariyo imirenge ine (4), kugira ngo abaturage  b’iyo mirenge baveyo bajye ku karere cyangwa bagenderanire na bagenzi babo bo hakuno y’igishanga usanga bibagora.”

Undi ati: “iyo nzira idahari , nta yindi inyura mu gishanga. Kuba iyo nzira idahari kandi kunyura mu gishanga/ kuvogera igishanga cya Rugezi bitemewe, iyo nayo ni imbogamizi. Dufite impungenge ko abantu tutisanzura mu mihahirane.”

Ababaturage bavuga ko bitewe n’icyo kibazo, bakora umuzenguruko w’urugendo kugira ngo bambuka iki gishanga cya Rugezi bikagira abo bigora, ndetse gusa hakaba n’abirwano bakijandagira bigatuma bavogera urusobe rw’ibinyabuzima bikirimo nubwo nabo bakigorerwamo.

Umwe yagize ati: “hari abihangana bagaca mu Rugezi ariko ku buryo bugoranye ndetse nk’igihe cy’imvura hari benshi bagenda bagwamo kuko haba huzuye.”

Undi ati: “imvura ishobora kugwa, igihe igishanga cyuzuye, mu gihe cy’imihahirane noneho nka Ruhunde bazana nk’imyaka iwacu muri Kivuye ariko kubera ko umuhanda udahari kuko uwari nyabagendwa wahagaze.”

Abatuye muri iyo mirenge basaba ko ikiraro cyo mu kirere bemerewe cyakubakwa mu rwengo rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ruri muri iki gishanga cya Rugezi, ndetse n’ubuhahirane bukagenda neza.

Ati: “icyo twifuza nk’abaturage, mu rwego rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, kutabivogera, iriya nzira yo mu kirere twayibona kugira ngo ubuhahirane rusange bigende neza.”

Undi ati: “kubera ko kiriya gishanga gikwiriye kuba cyabungwabungwa, uko abaturage bakinyuramo bangiza urusobe rw’ibinyabuzima biri muri icyo gishanga, hakwiriye kuba harimo inzira zituma abaturage bo hakurya no hakuno bagenderanira.”

UWANYIRIGIRA M. Chantal; Umuyobozi w’akarere ka Burera, yemera ko nabo basanze iyi nzira yo mu kirere ari ngombwa, kandi bakomeje ubuvugizi  kugira ngo icyo kiraro cy’ubakwe ku bufatanye na Minisiteri y’ibikorwaremo.

Yagize ati: “Kiriya kiraro kirakenewe cyane kuko iyo urebye abaturage baturuka mu mirenge ya Bungwe, Gatebe na Kivuye iyo baje gushaka serivise hano ku karere cyangwa se baje mu bikorwa nk’uku twabatumiye mu nama. Kubirinduka unyura Butaro ubona ko ari kure. Ariko kiriya kiraro gihari ni hafi cyane, twaba turi abaturanyi, baturanye n’ibiro by’Akarere.”

“ ubwo rero icyo twakoze ni ubuvugizi , turabukora dufatanyije na minisiteri y’ibikorwaremezo n’umufatanyabikorwa Bridge prosperity ufasha igihugu mu gutunganya biriya biraro byo mu kirere.”

Imirenge igaragaza uru rugendo nk’imbogamizi niya Ruhunde, Rwerere n’uwa Rusarabuye, yose ikora kur’iki gishanga cy’urugezi ibarizwa hakurya yacyo. Abaturage bagaragaza ko kuba bigoranye kwambuka iki gishanga byazitiye ubuhahirane n’imigenderanire, ndetse n’ibice bimwe bikaguma mu bwigunge.

    @Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Burera.

 Jul 4, 2023 - 16:53