
Burera: Bahangayikishijwe n’amatsinda y’abahungu n’abakobwa yiswe Jugumira
Feb 28, 2025 - 18:08
Hari abaturage bo mu tugari dutandukanye two mu murenge wa Cyanika bavuga ko bahangayikishijwe n’amatsinda y’abahungu n’abakobwa yiswe 'Jugumira'. Bavuga ko ayo matsinda ari gutuma bubaka ingo badakuze kandi ntizimare kabiri. Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika buvuga ko aya matsinda ya JUMILA ari gukurura ubusinzi n’umutekano muke, bagiye kuyahagurukira.
kwamamaza
Mu tugari twa Kagitega, Nyagahinga na Kabyiniro, neza neza turi mu mizi y’ikirunga cya Muhabura mu karere ka Burera niho iki kibazo cy’urubyiruko ruri kwibumbira mu matsinda bise Jugumira kigaragara. Bavuga ko hari n’abari kumara guhabwa amafaranga y'ingo bubatse kubera gukurikira amafaranga azira urukundo, bikarangira abagabo bagira I Buganda bagasiga abo bakobwa bashakanye, rimwe na rimwe bari kuba bataruzuza n’imyaka y’ubukure.
Umusore umwe waganiriye n'isango Star, yagize ati: " Jugumira ni ibibima abasore bakoze. Jugumira zajemo ibibazo, umusore ari gufata umukobwa bagashyingirana bari muri izo jugumira. Noneho baza kumusura umusore akabona nk'iyo miliyoni, akaba ayikubise umufuka akaba yigiriye Kampala. umugore agasigara ari kuririra mu myotsi nka Bakame."
Undi ati: "undi yabona bamusigiye miliyoni nuko akavuga ati ariko njyewe uwashaka umugore! Noneho agakenera gushinga urugo ariko atabitekerejeho, cyangwa se uwo bagiye gufatanya kubaka badakundana! Bikaba byavamo kuba banashwana nuko nayo mafaranga baba bayabonye bigatuma umugabo ayafata akaba yayatorokana akagenda."
"ababikora ni nk'ubukwe bakoze, noneho abasore n'inkumi bari guhita bashyuha kubera ayo mafaranga bari gutanga kuko batanga menshi. Urubyiruko rushakana rutazi ibyo rukoze, ugasanga nyuma yaho barashwanye kuko bari bakurikiye amafaranga. Umugabo ahita yigira iBugande."
Ibi kandi bishimangirwa na bamwe mu bakobwa bitabira icyo cyiswe JUGUMIRA. Basaba ko habamo ubushishozi ku bari kubyishiramo.
Umwe ati: "Impamvu navuga ngo bazikureho, Jugumira ziri gusenya ingo nyinshi. umusore ari gusohoza umukobwa (gushyingirwa) ukagira ngo ni urukundo ruhari kandi nta rukundo, ari amafaranga bakurikiye. Baba bashaka kwijugumirira!"
Undi ati: "ahita atwara ayo mafaranga akagenda! ( urugo rukarangiriraho? None wakora iki? Harimo abari guteka imitwe! Wamusanga wabanje gushishoza, ukareba ko afite iyo nzu."
Umubyeyi w'umugabo yagize ati: "nonese uri umubyeyi ukabona umukobwa wawe arashyingiwe, mukanya akagaruka, ntiwakumva bikubangamiye, ukumva byacika?"
" barebe Jugumira nzima."
Ku rundi ruhande, hari abasore bavuga ko ntacyo Jugumira ibatwaye, ahubwo ari inzira ya bugufi y’iterambere.
Umwe yagize ati: " Jugumira ni nk'uko njye nawe twakwifatanya nuko tukabyinira iwawe, hakabaho Jugumira...!'
Umuyobozi w’umusigire w’umurenge wa Cyanika, Prence SEBAGABO, avuga ko ibi bimina biri guteza umutekano muke n’ubusinzi. Anavuga ko bagiye kubica.
Ati: " Biriya bimina byatangiye tubiyama ko bitagomba gukora. Bakiyiba bakabikora ku buryo butari bwo, ariko ikibazo kirimo ni abo bajyamo batarageza imyaka, bakiri abana. Bahungabanya umutekano, bakarara babyina, bacuranga kandi hano iwacu nta kabari karenza saa tatu z'ijoro."
Ubusanzwe mu mizi, Jugumira ni indirimo nyaRwanda yahimbwe n’abahanzi Barimo Nizeyimana Philbert ( Philpeter), ikaba ari nayo yitiriwe ibi bimina by’urubyiruko. Nubwo hari aho bavuga ko bikoreshwa nabi n’abi'mitwe babyihishamo, hari n'abagaragaza ko byabagiriye akamaro kandi n’ingo babikomoramo zigakomera, uretse abamaze kuyafata bagatoroka abagore bashakanye, bakigira Uganda.
@Emmanuel BIZIMANA/ Asango Star -NYAGAHINGA mu karere ka Burera.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


