Burera: Bahangayikishijwe na ba rushimusi b’amafi mato mu biyaga bya Ruhondo na Burera.

Abibumbiye mu makoperative akorera uburobyi mu biyaga bya Burera na Ruhondo bahangayikishijwe na ba Rushimusi bari kubarusha imbaraga bigatuma umusaruro w’amafi uba muke bitewe n’uko aba bangiza amafi akiri mato. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko hari gahunda yo kwegeranya abo barushimusi bakajya mu makoperative kugira ngo nabo bagire uruhare mu kubungabunga amafi yo muri ibyo biyaga.

kwamamaza

Akarere ka Burera gafite ibiyaga by’impanga bya Burera na Ruhondo, uretse kuba ibi biyaga bifatwa nk’ubwiza nyaburanga by’aka karere hari n’abamaze kubona ko bidahagije bibumbira mu makoperative yo kubyororeramo amafi.

Nubwo bimeze bityo ariko, banagaragaza ko umusaruro uturukamo muri ibyo biyaga uri kugenda ukendera bitewe nuko ba rushimusi bica amafi akiri mato basa n’abari kubarusha imbaraga.

 Umwe mu barobyi bibumbiye hamwe, yagize ati: “Kubera rushimusi iriho iki gihe iri kuzanamo imbaraga cyane. Abo ba rushimusi bagenda ari nk’igikundi baherekeje uwo mutego wa kaningiri barashimutisha. Ahasigaye noneho nk’itsinda ryaba ryagiye mu kiyaga, ugasanga bari kuyirwanya. Hari nubwo bagenda bitwaje n’ibyuma bakaba babigutera! Cyangwa n’inkoni.”

Undi ati: “Ba rushimusi ni bamwe bakorera mu makosa yabo batitaye ku binyabuzima byo mu mazi. Baraza bakayiba kandi biba amafi mato cyane. Hari nka supaneti tumaze gufata bagenda bakabusanya mu mazi noneho bikangiza amafi n’aho abyarira, byose bagakukumba!”

Aba barobyi barasa ko abo barushimusi bakwegerwa n’inzego bireba nuko hagafatwa ingamba zo kubororera muri iki kiyaga mu buryo bwubahirije amategeko yashizweho.

Aba bavuga ko ababikora baba bazwi. Umwe ati: “Ahubwo icyo dusaba leta ni kimwe, ni uko banoza itegeko ryo kubahana.”

Undi ati: “ hari abazifite[supaneti] kandi  tukaba tubazi!”

 Ibibazo by’uburobyi bw’amafi yo mu biyaga bya Ruhondo na Burera bituma budatera imbere, abahanga bagaragaza ko biterwa n’ubumenyi buke bwabakorera  muri ibi biyaga.

Ibi byatumye Umuryango nyarwanda ugamije iterambere ry’icyaro [RDI] utangiza umushinga wo gufasha abakorera uburobyi muri ibyo biyaga, bakanahuriza hamwe ababukora mu buryo butemewe ndetse n’ibindi, nk’uko Aime Kayumba; umuyobozi w’uyu muryango abivuga.

Ati: “Aborozi b’amafi ba hano mu karere ni bakeya noneho nabo bakabikora nabi kuburyo ya mafi atororoka. Ibyo rero bigatuma amafi ahaboneka aba makeya. Ariko ikindi nanone n’ishoramari mru ibi biyaga riracyari hasi, niyo mpamvu twifuza kubaka ubushobozi bw’aya makoperative akoreramo noneho yamara kujya ku murongo neza n’ishoramari rikaba rishobora ryakwiyongera.”

Uretse ibi bibazo, Kayumba anavuga ko hari ikibazo cy’imicungire y’amakoperative. Ati: “ hari n’ikibazo cy’imicungire y’amakoperative ikiri hasi kuburyo bituma ba rushimusi baba benshi.”

Nshimiyimana Jean Baptiste; Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko kubufatanye n’aba bafatanyabikorwa bagiye guteza imbere ubworozi bw’amafi bukorerwa muri ibiyaga.

Avuga ko bagiye no gukusanya ba Rushimusa b’amafi mato kugirango nabo bifatanye n’ababikora cy’inyamwuga.

Ati: “Icyatumaga umusaruro utiyongera harimo ba rushimusi kandi ni abaturage batuye aha baba bazi koga neza. Ni urubyiruko, cyane cyane rurimo abasore n’inkumi. Turizera ko nabyo byahungabanyije umusaruro, ubu turifuza no kubitaho nk’ubuyobozi bw’akarere kugira ngo ubwo bumenyi be kubukoresha bashimuta ahubwo binyuze muri za koperative byongere umusaruro kuko bazaba bakora neza.”

Ubworozi bw’amafi bukorerwa mu biyaga by’impanga bya Burera na Ruhondo, butanga hagati y’ibiro 500kg na 600kg ku munsi. Bimwe mu bikoresho byifashishwa mu kuroba amafi yo muri ibi biyaga hari nka za kareremba ndetse n’ibindi, mugihe ba rushimusi bo bakoresha supanete, indobani za Gakondo n’ibindi.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/R75JL3MKxK0" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

 @Emmanuel Bizimana/ Isango Star -Burera.

 Nov 1, 2022 - 10:03