Burera: Abaturage bahuriye mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya borojwe intama.

Abaturage bahuriye mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya borozanyije intama ndetse bavuga ko abafasha no kubahiriza izindi gahunda za leta zirimo Ejo heza. Ni amatsinda bakoze babifashijwemo n’itorero Angilikari/Shyira. Ubuyobozi bw'aka karere buravuga ko imikoranire hagati y'amadini n'amatorero bigira uruhare rukomeye mu gutuma abaturage bitabira gahunda za leta zirimo ejo heza n'izindi.

kwamamaza

Binyuze mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, anageze muzabukuru bo mu itorero rya Angilikani/ Diyoseze ya Shyira yo muri Paruwasi ya Kagiteka, borojwe intama baravuga ko zigiye kugira uruhare rukomeye mu iterambere ryabo.

 Umubyeyi umwe w’umugore, yagize ati: “Ariko kubera kwitabira ubwizigame, maze kubakira abana batanu bitewe n’ubwizigame. Mfite imirima nakondesheje nuko njya mu matsinda ngafata amafaranga nkayajyana ku ishuli nuko umwana akiga.  Nkongera ngafata amafaranga umugeni yaje nkajya gukwera umuhungu wanjye. Nta mukazana mfite udakowe.”

 Undi w’umugabo yunze murye ati: “tuba mu bwisungane bwa mituweli, tukagurirana amatungo kuko murabona ko iyi ari ishusho ibitwereka, tukabona amafaranga ya minerivali y’abanyeshuli.”

 Aba babyeyi banavuga ko amatsinda yo kubitsa no kugurizanya abafasha gutanga imisanzu ya Ejo heza azabafasha  ubwo bazaba batagifite imbaraga zo gukora.

 Umwe ati: “Nindamuka ntagifite akabaraga ko kujya gusoroma agashogoro , Ejo Heza izangoboka.”

 Rev canoni Emmanuel Ndimukaga; Umuyobozi w'aparuwasi ya Kagitega, avuga ko gahunda yo kwizigama no kugutizanya mu bakirisitu bifuza kubigira umuco, nk’uko gahunda ya Leta ibivuga, bakabyubakira ku musingi w'ijambo ry'imana.

 Ati: “Aya matsinda yacu adufasha kandi akagendera mur’iyo ntego, ni uko iyo ufite amafaranga make cyangwa imbaraga nke noneho bahura bakaba bashobora kugurizanya muri bwa bwizigame bwabo noneho bakajyana muri ya gahunda y’Ejo heza bagatanga umusanzu. Bityo bidufasha kubona amatsinda ndetse agatera imbere kuko ashingiye ku ijambo ry’Imana kandi harimo ubudahemuka, icyizere…byose tukabyubakira ku musingi w’Ijambo ry’Imana.”

 Uwanyiringira M.Chantal; Umuyobozi w'akarere ka Burera, avuga ko imikoranire hagati y'amadini n'amatorero n'ubuyobozi bwite bwa leta biri kugira uruhare mu gutuma abaturage bitabira gahunda za leta zirimo Ejo heza n'izindi.

 Ubuyobozi bw'amadini n'amatorero n'ubuyobozi bwite bwa leta busaba abafite imyumvire yo kwizimagama bamaze kurya kuyihindura ahubwo bakajya barya bamaze kwizigama.

 Ibi kandi bikajyana no kumva ko ku kigero cy'amafaranga umuturage Yaba yinjiza icyaricyo cyose yagerageza kwizigamira.

 Ibi byagarutsweho mugihe ku itariki 31 Ukwakira , u Rwanda rwifatanya n'isi yose mu kwizihiza umunsi wo kwizigama. Ni umunsi mpuzamahanga uje ukurikira icyumweru cyahariwe  kubitsa no kugurizanya.

 @ Emmanuel Bizimana/ Isangostar - Burera 

 Nov 1, 2022 - 12:56