
Burera: Abakoresha amazi y'ibiyaga bahawe imashini ziyatunganya mu rwego rwo kwirinda indwara zirimo inzoka zo mu nda.
Aug 23, 2025 - 11:45
Mu karere ka Burera mu Ntara y'Amajyaruguru, abaturiye ibiyaga bakunze kumvikana basaba kwegerezwa amazi meza kuko ayo mu biyaga abatera indwara zirimo inzoka zo munda, ariko kuri ubu barishimirako bahawe ibikoresho biyatunganya mbere yo kuyakoresha.
kwamamaza
Mu bihe byatambutse Isango Star yabagejejeho inkuru z'abanyaburera baturiye ibiyaga bya Burera na Ruhondo bavuga ko ubuzima bwo gukoresha amazi y'ikiyaga basa n'ababwakiriye, ariko bagasaba ko bahabwa amazi meza kuko ayo mu biyaga atanatunganyije yarakomeje kubatera indwara ziganjemo inzoka zo munda.
Magingo aya, aba baturage barashimira ubuyobozi bw'akarere kabo, bwabazaniye umufatanyabikorwa World relief Rwanda wabahaye ibikoresho biyungurura aya mazi yo mukiyaga bavoma ukanabigisha gukoresha izi filter kugira ngo amazi bavoma mu biyaga bayakoreshe yabaye amazi meza, aho Umunyamabanga shingwabikorwa w’umurenge wa Kinoni KWIZERA Emmanuel avuga ko zitezweho kubarinda indwara ziterwa no gukoresha amazi mabi.
Ati: "Twayazanye ari amazi mabi, ariko tumaze kuyayungurura aba amazi meza ndetse turayanywa. Mu by'ukuri rero, abaturage baturiye hano bajyaga bagira ikibazo cyo kurwara inzoka, kuko ni amazi banywaga y'ikiyaga, ariko uyu munsi wa none, ibi bikoresho duhawe bigiye gutuma tugira ubuzima bwiza."
Gukoresha izi Filitire bifata umwanya muto, aho amazi mabi arimo itaka n’indi myanda igaragarira amaso anyuzwa muri ibi bikoresho akaba abaye urubogobogo.
NIYIRORA Yannick Umuyobozi ushinzwe Program muri World relief avuga ko ibi bikoresho byizewe kandi bifite n’ibyemezo byubuzirangenge bitangwa na RSB anavuga ko bahisemo kuzana iyi program ngo barinde aba baturage izo ndwara.
Ati: "Izi firitire, mbere y'uko tuzigeza mu baturage dukorana n'ikigo cy'Ubuziranenge cy'Igihugu RSB, cyabashije kureba ubuziranenge ndetse baduha n'icyemezo kitwemerera kuzikoresha mu baturage, nkaba ngira ngo mare impungenge abaturage nk'uko babonye turikuyanywa kandi tumaze kuyavoma mu kiyaga, nabo batinyuke rwose, bayakoreshe."
Iyi gahunda yahuriranye kandi no gufasha abaturage kuva mu mirire mibi n’ingwingira, aho Ihuriro r'Imiryango ishingiye ku Myizerere muri uyu murenge ryahaye aba baturage imirama y’imboga n’imbuto kugira ngo bagire ubuzima, mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y'abaturage.
Muri aka karere ka Burera mu bice bituranye n’ibiyaga hamaze gutangwa firitire zirenga 560 biteganyijwe ko buri igikoresho cyimwe cyiyungurura amazi cyizajya gihurirwaho n’imiryango 3, ndetse zifite ubushobozi bwo gukora mu burambe bw’imyaka 10.





Inkuru ya Emmanuel BIZIMANA
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


