Bugesera: Abaturiye umuhanda mushya Kibugabuga - Shinga - Gasoro biteguye kuwubyaza umusaruro

Abatuye mu karere ka Bugesera ko mu ntara y’Iburasirazuba barashima Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku muhanda wa kaburimbo mushya uri kuhuzura, bakavuga ko uyu muhanda ari umwe mu iterambere rigaragara bamaze kugezwaho ndetse ko uzafasha abawuturiye kwiteza imbere mu buryo bwihuse banarushaho guhahirana n’utundi turere.

kwamamaza

Ni umuhanda by’umwihariko uhuza Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba utagize ahandi unyura, ukaba ugizwe n’ibice bibiri birimo igice cya Kibugabuga-Shinga-Gasoro kigizwe n’ibirometero 66 hamwe n’ikindi gice cya Ngoma-Ramiro gifite ibirometero 9.8.

Uyu muhanda unyura mu mirenge irenze itatu yo mu Karere ka Bugesera irimo uwa Gashora, Kamabuye na Ruhuha, aho abaturage bayo bavuga ko mbere yo kubona uyu muhanda bari baraheze mu bwigunge kuko bagorwaga no guhahirana n’abaturanyi babo bo mu turere twa Nyanza na Ngoma bitandukanye no muri iyi minsi nubwo imirimo yo kubakorera umuhanda itararangira neza.

Umwe ati "uyu muhanda ni iterambere rya Gashora, turashima ubuyobozi bwiza bwatuzaniye umuhanda, ubu umuntu aragenda nijoro ntasitare akumva ko agera iyo ajya". 

Undi ati "uyu muhanda wa kaburimbo ni igikorwa cyiza cyadushimishije kiri guhesha agaciro aha hantu mu Bugesera, habaga inyamaswa, habaga isazi ya tsetse, habaga n'inyamaswa zaryaga abantu".   

Undi ati "ku bacuruzi uzadufasha kujya kurangura, uyu muhanda uzaba ufite umutekano kuko hari amatara harabona, wagabanyije abantu bagenda bangiriza abandi babicira umutekano mu rugendo, uyu muhanda uzadufasha rwose".   

Ku ruhande rw’akarere ka Bugesera ngo iyi mihanda igeze kure yubakwa aho ibice bimwe na bimwe byarangiye nkuko bivugwa na Bwana Mutabazi Richard, umuyobozi w’akarere ka Bugesera.

Ati "ni umuhanda twebwe nk'akarere ka Bugesera turimo hagati kuko ni Ngoma, Bugesera na Nyanza, harimo igice cyiva Bugesera kijya Nyanza aricyo cyatangiye mbere hakaba n'igice kiva Ngoma kiza Bugesera, aho duhurira na Nyanza wararangiye, ntabwo urarangira burundu ariko urakoreshwa, igice kiva Ngoma kiza Bugesera duhera ku kiraro cya Kanyonyomba kaburimbo yamaze kugeramo".        

Akomeza avuga ko ibi n’ibindi bikorwaremezo bizafasha kuzamura iterambere ry’abahatuye.

Ati "hari ibikorwaremezo byinshi biri muri aka karere bitanga akazi ku baturage ari ab'aka karere n'abahandi, bitanga isoko muri serivise zitandukanye ariko tubona bizatanga umusaruro ukomeye cyane igihe bizatangira gukora aho imihanda irimo yubakwa, izo zose ni ingamba zubatswe muri iyi NST1 kugirango zikemure icyo kibazo, ibyo byose nibyo turimo dukora twibwira ko bizatanga umusaruro".   

Imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo Ngoma - Bugesera - Nyanza watangiye kubakwa mu 2021, biteganyijwe ko uzarangira mu Ukwakira kwa 2024, utwaye miliyari 64Frw.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Bugesera

 Apr 17, 2024 - 08:01