BNR irahumuriza abakoresha Mobile Money ko ibiciro bizagabanuka

Mu gihe Banki nkuru y’u Rwanda BNR ivuga ko umubare w’abakoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana harimo na serivise za Mobile Money wiyongereye, abaturage barinubira guhenda kw’ibiciro byo guhererekanya amafaranga bagasaba ko byagabanywa cyangwa bigakurwaho.

kwamamaza

Kuba abaturage binubira ibiciro byo guhererekanya amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga by’umwihariko Mobile Money ngo babiterwa no kuba umuntu wohereje amafaranga n’uwakiriye bamukata amafaranga bigatuma hari na bamwe mu bacuruzi banga gukoresha MoMoPay kubera ko babakata.

Umwe ati "byaba byiza cyane baramutse babigabanyije cyangwa bakabikuraho".

Undi ati "niba ufite ibihumbi ijana kubikuza ugasanga ni ibihumbi bibiri ni amafaranga menshi, tubona ko ari imbogamizi kuko tuzi ko MoMoPay idakata ariko nkiyo akubwiye ngo kuri mobile money urashyiraho ayo kubikuza uba wumva ari ikibazo, harimo imbogamizi nyinshi cyane".  

Guveri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, ubwo yari mu kiganiro n'urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru (RBA) yavuze ko hari ibiganiro biri kuba hagati ya banki n’ibigo bitanga serivise zo guhererekanya amafaranga kugirango imirongo izahuzwe habeho no kugabanuka kw’ibiciro ku buryo biteganyijwe ko mu kwezi kwa 7 byatangira gukora neza.

Ati "iyo turebye uko byagenze guhera 2022 byarazamutse cyane kandi birimo birakomeza kuzamuka, buri mwaka tubona abakoresha iri koranabuhanga barimo bazamuka, ingamba ziriho zo guhuza iyi miyoboro yose uzajya uba ufite amafaranga ari kuri konte yawe ukoreshe kode ya MTN cyangwa Airtel, ibyo bizarushaho koroshya ndetse twizeye ko n'ibiciro bizamanuka kurushaho".      

Raporo ya FINSCOPE 2024 igaragaza ko abantu bafite konte za Mobile Money bakoresha biyongereye bava kuri miliyoni 4.3 banganaga na 60% mu 2020 bagera kuri miliyoni 6.9 bangana na 77% muri 2024.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Jan 7, 2025 - 10:20