
Kigali: Barinubira umwanda n'akajagari baterwa n'abakoresha imitaka y'ubucuruzi
Nov 21, 2024 - 08:28
Abatuye mu mujyi wa Kigali babangamiwe n’akajagari n’umwanda biterwa n’abakoresha nabi imitaka yamamaza sosiyete z’ubucuruzi usanga irimo iyasaziye ku mihanda.
kwamamaza
Uko ibihe bihita hakaza ibindi, niko umujyi wa Kigali ukomeza kugaragaramo impinduka zishingiye ahanini ku iterambere ry’ibikorwaremezo n’isuku, nyamara mu bikibangamiye iyo suku, bamwe mu banyakigali bashyiramo akajagari n’umwanda biterwa n’abakoresha nabi imitaka yamamaza sosiyete z’ubucuruzi zitandukanye usanga irimo n’iyasaziye ku mihanda, bagasaba ko iki cyahabwa umurongo.
Umwe ati "hari ukuntu bayipanga ku murongo ukabona ni ibintu bigaragara nabi, uba ubona biteye akajagari, ushobora kugira ikibazo hakaba nta muntu wagutabara bagahita bajya kwihisha muri ya mitaka kubera ubwinshi bw'abantu bahari".
Undi ati "imitaka ishaje iba ihari bakanadodadoda mu rwego rwo kuvuga ngo nikingire izuba cyangwa se akavura, aho baba bapanze ntabwo biba bimeze neza, ababifite mu nshingano zabo bareba icyakorwa".
Ntirenganya Emma Claudine, Umuvugizi w’umujyi wa Kigali asaba abaturage kuba maso ndetse bagatanga amakuru aho babangamiwe, ariko kandi ngo ubugenzuzi burakomeje.
Ati "twifuza ko we abyibonera mbere yuko MTN ibimubonera, akabyibonera mbere yuko Airtel ibimubonera, akabyibonera mbere yuko umujyi wa Kigali ubimubonera ariko iyo atabashije kubyibonera ni inshingano zacu ko dukora ubwo bugenzuzi tukagenda tureba iyo mitaka ishaje, abo bantu bateje akajagari ahantu runaka tukabasaba kugenda babikuraho iyo bibaye ngombwa cyangwa se bakimuka bagashaka indi seta, iyo dusanze atahakorera isuku tubimucira amande, dusaba buri gihe umuntu wese ubonye ikintu kitagenda, ubonye ikintu kibangamye ko atumenyesha".
Bamwe mu bakorera mu mitaka hirya no hino, biganjemo abacuruzi ba serivise z’itumanaho, hakaba n’abayikoreramo umurimo wo kudoda inkweto, gucuruza amakara, imboga n’ibindi bikorwa.
Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


