Barinubira kwibwa, n'abajura nuko bagahita bafungurwa

Hari abagaragaza ko bazengerejwe n’abajura kandi hari ubwo bafatwa bakajyanwa gufungwa ariko bwacya bakagaruka. Abo bavuga ko bibatera impungenge kuko aribo bagaruka bakongera bakabiba. Polisi y'u Rwanda ivuga ko nayo iba itaryamye kuko yahagurukiye abakora ibikorwa by'ubujura ndetse ukoze isubiracyaha we ahanwa byisumbuyeho

kwamamaza

Ni kenshi mu duce dutandukanye tw’igihugu hakunze kumvikana abagaragaza ikibazo cyo kuzengerezwa n’abajura, y’aba abamena amazu cyangwa ababatega bakabambura ibyabo.

Umuturage umwe waganiriye n'Isango Star, yagize ati:" ubujura bureze hano kabisa kuko barahategera. Ni mu ndiri yabo, dutuye ahantu habi kabisa!"

Undi ati:" ubujura bwareka kuhaba? Reka reka! Iyo bwije baragucapura!"

"Ibintu bikunda kwibwa aha ni abambura telefoni, abantu bategera mu nzira cyangwa abo banigira mu mavens!"

Icyakora hari abajura bafatwa bagafungwa bidateye kabiri kuko bucya bagarutse kandi ibi bikomeje gutera impungenge abaturage kuko aribo bagaruka bakongera bakibwa. Basaba ko nibura abafashwe bajya bahanwa byihanukiriye.

Umwe ati:" ahubwo ikibazo kiba gihari ni uko umuntu yibwa nuko igisambo kigafatwa ...nuko kumva ngo umujura baramurekuye! 

Unsi ati:" twebwe icyo tuba twakoze ni ukuvuga ko bakwibye bakabitwara ariko ibisigaye ntabwo tujya tubimenya."

"umuntu wibye aba agomba gufungwa hagati y'umwaka n'imyaka itatu."

Ku rundi ruhande, Polisi y’u Rwanda ivuga ko hari ubwo umuntu ashobora guhabwa andi mahirwe cyangwa agasoza igihano cye kandi birangira asubiye muri sosiyete.

Icyakora ACP Boniface Rutikanga; umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, yongeraho ko nka polisi n’ubundi bahagurukiye ibikorwa nk’ibi kdi ukoze isubiracyaha ahanwa birenzeho.

Ati:" kuba umuntu akurikiranyweho icyaha cy'ubujura ntibivuze ko agenda ubutagaruka. Kandi niyo agarutse, agaruka aho akomoka. Iyo agarutse bakamubona, hari igihe abnaturage batabyishimir. Ariko burya ubucamanza cyangwa ubutabera bufite ukora. Bashobora kukurekira kuko wenda babona ibimenyetso bidahagije cyangwa kuko babona ukwiriye andi mahirw, ukarekurwa kuko wahawe igihano ukorera hanze- ibihano bisubitse, ariko birashoboka ko umuntu yarekurwa agasubira muri sosiyete. Hari n'urekurwa akongera nuko bati nyamara uyi sibwo bwa mbere . Isubiracyaha rero ifite uburyo yongera uburemere bw'icyaha iyo asubijwe mu butabera."

Ubusanzwe itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 166, ivuga ko igihano ku cyaha cyo kwiba, Umuntu wese uhamijwe nurukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amazi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyakora ibihano bigenda byiyongera bijyanye n’uburyo iki cyaha cyakozwemo.

@ Yassini TUYISHIMIRE/Isango Star- Kigali.

 Feb 10, 2025 - 08:50