Ntawe ukwiye kwimwa serivise mu nzego z'ibanze kubera ko ataba muri Ejo Heza

Hari abaturage binubira ko bimwa serivisi mu nzego z'ibanze bazira kutitabira gahunda ya Ejo Heza. Ubuyobozi bwa Ejo Heza mu rwego rushinzwe ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB, bwo buravuga ko kwitabira iyi gahunda ari ubushake ndetse ko ntawe ukwiye kubura serivisi kuko atayirimo.

kwamamaza

Gahunda ya leta y’ubwiteganyirize bw’igihe kirekire ya Ejo Heza ifasha abageze mu zabukuru batakibasha gukora, ndetse mu rwego rwo kurushaho gufasha abanyarwanda kuyibonamo no kuyitabira, iyi gahunda ishyirwa mu mihigo y’inzego z’ibanze.

Bamwe mu baturage batarayitabira bavuga ko badahabwa serivisi muri zimwe mu nzego za leta, bikanabazitira kuyitabira kuko babifata nk’agahato.

Umwe ati "barakubwira bati niba utari muri ejo heza ntabwo tuguha serivise ariko kenshi iyo ukomeje ugatitiriza barabigukorera kubera ko nta bushobozi uba ufite, ibyiza nuko wamuha serivise ukanamwumvisha n'ibyiza byayo byo kujya muri ejo heza". 

Undi ati "iyo ugiye mu buyobozi bakubwira ko niba utari muri ejo heza kugirango baguhe serivise biragoranye".   

Nubwo bimeza gutya ariko, Kayumba Bernard ushinzwe ubukangurambaga muri Ejo Heza, avuga ko iyi gahunda kuyitabira ari ubushake bityo umuyobozi ubangamira abaturage kubera batayirimo aba akwiye kubibazwa ku giti cye.

Ati "Ejo heza ni ubushake, icyo dusaba ubuyobozi bw'inzego z'ibanze ni imbaraga mu bukangurambaga kugirango umunyarwanda yumve akamaro k'iyi gahunda ayigane akurikiye ya nyungu irimo ariko ntayigane kubera ko bamubwiye ngo nudatanga umusanzu muri ejo heza ntabwo ubona serivise, iyo ni imikorere mibi kandi abikoze ku giti cye aba agomba no kubibazwa". 

Kugeza ubu gahunda ya Ejo Heza imaze kwitabirwa n’abarenga 3,200,000 bizigamye miliyari zirenga 43frw, mu gihe igenewe buri wese hatarebwe ku bushobozi cyangwa kuba yaba afite ubundi bwizigame. Ni mu gihe kandi ikigega cya Ejo Heza kibitse amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 57 zikubiyemo ubwizigame bwose n’inyungu zabwo.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Aug 14, 2024 - 07:57