Abanyarwada barashishikarizwa kumenya ah'ingenzi bahera bashaka ubutabera

Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje guteza imbere uburyo bwo kugeza ubutabera bunoze kuri bose. Hari bamwe mu baturage bagaragaza ko badafite amakuru ahagije yaho basabira serivise z’ubutabera igihe bahuye n’ikibazo cy’amategeko.

kwamamaza

Mu rwego rwo kugeza ubutabera kuri bose kandi byoroshye, Leta y’u Rwanda yatanze ububasha kuri zimwe mu nzego zitandukanye zitanga ubufasha mu by’amategeko igihe hari abakeneye serivise z’ubutabera. Nyamara kugeza ubu, hari abaturage bagaragaza ko badasobanukiwe bihagije aho bakisunga igihe bakeneye serivise z’ubutabera ibituma bamwe bajya gushaka izo serivise hari inzego basimbutse.

Umwe ati "nk'umuntu akurimo ideni wajya kuri RIB, ariko ushobora kuba wajya ku Isibo cyangwa kwa mudugudu ariko ibyo biba mucyaro, nk'ubu njye sinzi umukuru w'umudugudu w'ahantu mba, ngize ikibazo najya kuri RIB". 

Undi ati "hari igihe haba harajemo ibibazo bitewe no kuba runaka ari munyangire, avuga ati sinamukemurira ikibazo nawe azagende ashakishe ahandi cyangwa se ndabizi neza ntabwo azajya ku nzego zo hejuru, ugasanga usimbutse urwego bitewe niyo munyangire iri hasi, abifashisha inzego zo hejuru basimbutse izo hasi ntabwo wabashinja amakosa". 

Mbonera Théophile, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, avuga ko hari inzego zitandukanye zashyizweho mu gutanga ubutabera ku baturage batabanje gusiragira, bityo ko hakenewe ubukangurambaga mu rwego rwo kumenya ah’igenzi basabira izo serivise mbere.

Ati "ni ugukomeza gukangurira abanyarwanda kumva ko uburenganzira busabwa cyangwa se buregerwa bushakwa ibyo binajyana no gutuma abanyarwanda bamenya ngo ese serivise z'ubufasha muby'amategeko zo zisabirwa he, hirya no hino dufite za MAJ, dufite abunzi, dufite imiryango inyuranye nayo igira uruhare mu gutanga ubufasha mu turere n'ahandi".

Akomezagira ati "ibyo byose ni ibintu abanyarwanda twese dukwiye kumenya, tukamenya ngo dusabira he serivise iyo twagize ikibazo runaka, ntitubirebe gusa mu buryo bwo kuvuga ngo abantu nibagane inkiko, nibagane inzira zisa n'ihangana ahubwo dukwiye no kubireba mu buryo bwo gushaka gukemura amakimbirane hatabanje kujya kwisunga inkiko".             

Kutagira amakuru n’ubumenyi bihagije mu buryo bwo gushaka serivise z’ubutabera zigamijwe kurenganura ndetse n’uburenganzira bwa muntu ni kimwe mu bikizitiye inzira y’ubutabera nkuko byatangajwe mu nama yahuje abari mu rugaga rw’abafasha mu by’amategeko ndetse n’izindi nzego zifite aho zihuriye.

Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali

 Mar 23, 2025 - 13:06