Barashima amahirwe igihugu cyahaye umwana w’umukobwa.

Bamwe mu bana b’abakobwa baravuga ko bishimira ko u Rwanda rubaha amahirwe yo kwiga neza ndetse bagakora akazi kose nk’abahungu  kuko  abakobwa bashoboye. Bavuga ko ibi bitandukanye n’uko mu myaka yashize umwana w’umukobwa yafatwaga mu muryango nk’udashoboye. Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango avuga ko abana b’abakobwa bahawe aya mahirwe kuko iyo hari ibyo bagezeho bibateza imbere hamwe n’igihugu cyabo.

kwamamaza

Abana b’abakobwa bavuga ko mur’iki gihe biga bakavamo abayobozi beza mu nzego zitandukanye ndetse mu mirimo itandukanye ntibavangurwe n’abahungu.

Umwe yagize ati: “ mba mbona umwana w’umukobwa afite imbaraga, afite igice kinini mu iterambere kuko usanga rimwe na rimwe ibikorwa byemerewe abana b’abakobwa ukurikije nuko byakorwaga mbere habamo abahungu gusa cyangwa igitsina gabo, usanga byariyongereye. Cyangwa ugasanga abakobwa bamwe na bamwe bari mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi, ubu bari gukora akazi gatandukanye kandi ugasanga nabo babifitiye uburenganzira kandi bagakomeyemo.”

Undi ati: “ mbona mur’iki gihe, umwana w’umukobwa asigaye areshya n’umwana w’umuhungu mpereye ku bintu bijyanye n’imyigire, mbona abakobwa bahabwa amahirwe angina nk’ay’abahungu.”

“ iyo umukobwa yatsinze amashuli abanza abona ikigo cyiza nk’umwana w’umuhungu. Tugeze no mu buzima busanzwe bwo mu rugo, twese dufatanya imirimo yo mu rugo.”

Dr. Valentine Uwamariya; Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, avuga ko abana b’abakobwa nabo bafite inshingano zo guharanira uburenganzira bwabo kuko iyo hari ibyo bagezeho bibateza imbere hamwe n’igihugu cyabahaye ayo mahirwe.

Ati: “mufite inshingano zo kumenya ayo mahirwe no guharanira uburenganzira bwanyu, ibyo bikazabafasha kugira akamaro ku giti cyanyu ndetse no guteza imbere umuryango n’igihugu muri rusange.”

“ubundi bitangirira kuri wowe, bikagera ku muryango wawe. Ariko iyo bihurije hamwe bigera ku gihugu cyose.”

“turongera gushima leta y’u Rwanda yashyize ingufu mu guha buri mwana amahirwe yo kwiga no gushyiraho umwihariko mu gufasha abana b’abakobwa kwiga, gutsinda neza no kurangiza ibyiciro by’ibanze mu myigire yabo.”

Abana b’abakobwa bibukijwe ko bagomba guharanira uburenganzira bwabo, bagahangana n'ihohoterwa ribakorerwa ryaba irikorewe ku mubiri, irishingiye ku gitsina ndetse n'ahandi hatandukanye, rigacika babigizemo uruhare.

@ Vestine Umurerwa/Isango Star-Kigali.

 Oct 16, 2023 - 20:26