
Barasaba Leta gushyira imbaraga mu guhunika umusaruro w’ibihingwa
Feb 6, 2025 - 18:15
Hari abaturage basaba Leta ko gahunda yo guhunika umusaruro w’ibihingwa mu gihe byeze washyirwamo imbaraga maze bikazaziba icyuho mu gihe hari ibidahagije, bikarinda itumbagira rya bimwe mu biciro by’ibiribwa rikunze kugaragara ku isoko ry’u Rwanda. Nimugihe iyo byeze.
kwamamaza
Akenshi hirya no hino mu gihugu hakunze kumvikana abaturage bavuga ko bahinze ndetse bakeza kugeza aho umusaruro wabo ubaye mwinshi ku isoko, ndetse hakiyongeraho no kwangirikwa kwawo kubera kubura abaguzi.
Urugero ni nko mu karere ka RUBAVU, mu mirenge ihingwamo ibihingwa byiganjemo Karoti, aho abahatuye bavugako karoti zaheze mu mirima kubera kubura abazigura kuburyo hari aho ziri kuribwa n’amatungo.
Umwe muribo waganiriye n’isango Star, yagize ati: “ igihombo ni uko babuze abaguzi zikaba zigiye kuribwa n’amatungo. Yiii, inka n’intama zirazirya, zirazikunda.”
Undi ati: “umufuka waguraga 100 ( ibihumbi), uramanuka uba 80 000, uramanuka uba 40 000, none ubu umufuka ni 20 000!”
“nabo babuze abaguzi bo kuzigura.”
Uretse aba kandi, n’abahinga b’umuceri mu gishanga cya Mwogo giherereye mu murenge wa Rwaniro, karere ka Huye, mu ntara y’Amajyepfo, bagaragaje ikibazo cyo kuburira isoko umuceri bahinze. Bavuga ko iyo bamaraga kuwugeza kuri koperative, abashoramari bahitaga bawupakira imodoka, bakishyurwa nabo bakikenura.
Gusa ngo siko byagenze, kuko umuceri wabo wabuze isoko ukaba waranatangiye kwangirikira mu bubiko bwawo.
Umwe muribo yagize ati: “imiceri yaheze mu mbuga cyangwa mu buhunikiro kandi urabona ko igenda ihapfira, ni ikibazo gikomeye.”
Undi ati: “usanga twarakennye kuko nk’ubu twahinze twikozemo, nta kutwishyura ngo duhinge. Uwishyurira umwana ku ishuli akaba ataramwishyurira.”
“n’ejo bundi imvura yaraguye nuko ibinyagirira hanze. Mwadukorera nk’ubuvugizi wenda nuko tukabasha kuba twabona amafaranga kuko ibyo kurya byararangiye, twari dutegereje uwo muceri.”
“Ingaruka ntizibura kuko umuntu ahinga akeneye amafaranga amufasha mu bindi bikorwa.”
Ibyo n’ubundi ntibikuraho guhenda no kuzamuka kwa hato na hato kwa bimwe mu biciro by’ibiribwa, kabone niyo ababihinze baba bavuga ko byabuze isoko.
Bamwe mu baguzi bavuga ko iki kibazo cyakemuka ari uko hashyirwaho uburyo bwo guhunika ibiribwa ku buryo mu gihe kitari icyo kwera kwabyo byajya bigera ku isoko mu buryo bworoshye.
Umwe yagize ati: “icyo ntekereza gishobora kuba kibitera ni imihindagurikire y’ikirere kuko rimwe imvura iraboneka uko bikwiye, ubundi ntiboneke uko bikwiye, ugasanga izuba niryo ribaye ryinshi.”
Undi ati: “ bibaye ngombwa ko byera ari byinshi, ikirere cyagenze neza, bahunika kugira ngo bazafashe mu minsi iri imbere.”
“ hari igihe biboneka, hari n’igihe bibura. Ubwo iyo byabuze ku masoko biba danger no kurya bikaba ikibazo. Bihunitswe byatuma mugihe byabuze biboneka.”
Gusa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ,MINAGRI, isaba abayobozi b’inzego z’ibanze kwigisha abaturage guhunika umusaruro igihe bejeje. Nimugihe ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, kivuga ko mu bihe Isi yugarijwe n’ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe, hakomeza gukorwa ubushakashatsi ku mbuto zishobora kwihanganira amapfa, ndetse no kubungabunga umusaruro uba wabonetse kugira ngo utangirika.
Nimugihe ubushakashatsi bugaragaza ko mu Rwanda ibigera kuri 30% by’umusaruro w’ubuhinzi byangirika uhereye mu gihe cy’isarura kugera ku gihe cy’isoko.
@Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Rubavu.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


