Hari abahinzi bavuga ko bumva mu magambo gusa ibijyanye no guhingisha imashini zihinga

Abakora umwuga w’ubuhinzi barasaba inzego zibishinzwe ko bafashwa bakegerezwa ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi ririmo nko guhingisha amamashini cyangwa se ibimasa ngo dore ko babyumva mu magambo gusa.

kwamamaza

Mu rwego rwo guteza imbere ibikomoka ku buhinzi ndetse no kongera umusaruro wabwo, hari abahinzi bavuga ko bumva mu magambo gusa ibijyanye no guhingisha imashini zihinga, bagasaba ko bishobotse bajya bazihabwa cyane cyane aho zishobora guhingishwa mu makoperative akora ubuhinzi ndetse n’ahateye mu buryo buhanamye ngo kuko byakongera umusaruro w’ubuhinzi.

Bizimana Anastase ati "inaha ntabihaba, izo mashini ntazo, ntazihagera kandi zakagombye kuba zihari kuko hari aho ubona abaturage kuhahinga ubona biba biruhanyije".    

Mukantagwera Placidia nawe ati "hari uduce amamashini ajyamo, hari uduce ibyo bimasa biba biri ariko hari n'uduce bitageramo".  

Hon. Depite Izabiriza Marie Mediatrice umwe mu bagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda avuga ko uretse imashini zihinga hanageragezwa n’ibimasa kuko ngo ari umushinga wigeze kugeragezwa mu myaka yashize.

Ati "ubushobozi bw'igihugu buracyari buke kugirango tubashe kubona izi mashini, nibaza impamvu tudatoza abahinzi bacu no kuba bahingisha ibimasa kuko hari igihe byigeze kuba".

Akomeza agira ati "hari imishinga imwe yari yaratangiye gutoza abaturage guhingisha ibimasa, mu gihe tugitegereje amafaranga atuma tugira amamashini menshi ntabwo abaturage batozwa gukoresha ibimasa?"

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Musafiri Ildephonse avuga ko ibyo byose ari ibitekerezo byiza bishobora kugeragezwa bikazanakoreshwa.

Ati "ikimasa cyahinga hanini kurusha umuntu n'imashini igahinga hanini ariko hari aho wasanga bitewe n'imiterere y'ahantu hari aho byakora bigakoreshwa mu gihe bibaye ngombwa".  

U rwego rw’ubuhinzi ni rumwe mu z’ingenzi zongera umusaruro mbumbe w’igihugu kuko nko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022 ibikomoka ku buhinzi byinjirije u Rwanda miliyoni z'amadolari ya Amerika zikabakaba 650.

Kugeza ubu Guverinoma y’u Rwanda yishimira ko umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku kigero cya 3% mu bihembwe bitatu by’umwaka wa 2023.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Feb 20, 2024 - 09:06