Nyarugenge: Barasaba ko ruhurura imaze kubatwara abantu yakorwa mu buryo burambye

Abaturiye ruhurura ya Rwampara iherereye mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, baravuga ko babangamiwe no kuba idakoze neza kuko iyo imvura iguye amazi akaba menshi yuzuramo ku buryo ngo imaze guhitana abatari bake.

kwamamaza

Mu gihe tugeze mu gihe cy’imvura igwa ari nyinshi, hari tumwe mu duce n’ahantu hagenda hibasirwa n’ubwinshi bw’iyi mvura ndetse n’inzego zibishinzwe zigatanga umuburo kuri aho hantu hatandukanye ndetse n’uburyo bwo kuhitwararika.

Abaturiye ruhurura ya Rwampara iherereye mu muri Nyarugenge mu mujyi wa Kigali bavuga ko aho ari hamwe mu hahangayikishije kuko ngo iyo imvura iguye biba ari ibindi bindi kuko amazi aturuka mu misozi ayikikije ngo aherutse no kwivugana umuntu bigatera impungenge abahanyura ngo dore ko atari n’inshuro ya mbere.

Umwe ati "iyo imvura yaguye hari amazi aturuka ku Irebero, hari aturuka mu Miduha, hari aturuka Nyamirambo yose aruhukira hano".     

Undi ati "iyo imvura iguye uba ubona ko ari ibintu biteje ikibazo ugasanga haruzuye cyane ku buryo byaba n'imbogamizi yo kuba yatwara abantu bitewe n'uburyo iba yuzuye".

Aba baturage bifuza ko uburyo bwo gufata amazi mu mujyi wa Kigali bwanozwa cyangwa se imirimo yo kubaka mwene izo ruhurura igakorwa mu buryo burambye kuko haba hakoreshwa na benshi kandi b'ingeri zose.

Emma Claudine Ntirenganya umuvugizi w’umujyi wa Kigali, avuga ko koko iyo ruhurura ihangayikishije ariko ko kubufatanye n’izindi nzego hatangiye gukorwa ndetse ko hazakorwa kugeza harangiye neza.

Ati "nibyo koko iyi n'imwe muri ruhurura zihangayikishije ariko icyo twakizeza abaturage nuko yatangiye gukorwa kubera ko izakorwa hamwe no gutunganya kiriya gishanga cya Rwampara, REMA niyo irimo kubikoraho ku bufatanye n'umujyi wa Kigali n'izindi nzego, barimo kubikoraho mu rwego gutunganya bya bishanga bitanu, hatangiye gukorwa kandi hazakomeza gutunganywa kugeza harangiye neza".     

Uburyo bwo gufata amazi aturukaka ahagenda hubakwa ibikorwaremezo bitandukanye mu mujyi wa Kigali bigaragara ko bukwiye gushyirwamo imbaraga ntibikomeze gusenyera abaturage, mu rundi ruhande ariko inzego za leta zirushaho gukangurira abaturage cyane cyane muri ibi bihe by’imvura kwitwararika no kwirinda cyane cyane ku hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Mar 19, 2025 - 08:50